Muri iyi minsi abakunzi b’ umuziki wo mu Rwanda bari kumva indirimbo I love you too much iri mu zigezweho.
Ni indirimbo nziza y’ umuhanzi Josh Mboni, ikaba ivuga ku umugabo uba warasize umuryango akajya ku rugamba. I love you too much ikaba kandi ari indirimbo uyu muhanzi avuga ko ishingiye ku nkuru mpamo yabaye ku muntu azi.

Josh iyi ndirimbo yashyize hanze mu byumweru bibiri bishize, mu buryo bw’ amajwi yatunganyijwe na producer Padu Beatz n’aho ifatwa n’ itunganywa ry’ amashusho yayo biyoborwa na Sinta Films.
Uyu musore mbere y’ uko asohora iyi ndirimbo ye ku giti cye, yari sanzwe ubundi amenyerewe mu gusubiramo iz’ abandI bahanzi bizwi nka cover ndetse no gukora Karaoke ahantu hatandukanye hano mu mugi wa Kigali.
Josh Mboni yavukiye I Kanombe mu muri wa Kigali, ari naho umuryango we ubarizwa ubu.
Reba ikiganiro kirambuye Josh Mboni yagiranye na People TV.








