BREAKING

Ubuzima

Nyanza: Ibitaro byakiriye impinja 510 zavukiye igihe kitageze mu 2024-2025

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyanza bwatangae ko mu mezi ashize bwakiriye impinja 510 zavutse igihe kitageze ndetse zifite ibiro bikeya, zikitabwaho kugeza zifashe ibiro bisabwa. Ibi byatangajwe ku wa 17 Ugushyingo 2025, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwita ku bana bavutse igihe kitageze, umunsi ugaruka ku kamaro ko kwita byihariye ku bana bavutse munsi y’ibyumweru 37.

Umuforomokazi Murekatete Claudine, ukorera muri serivisi y’impinja, yavuze ko abana bavutse batagejeje igihe iyo bitabweho neza bakura nk’abandi, bakagira ubuzima bwuzuye. Ati: “Nubwo babyara abana batagejeje igihe, nta byacitse. Baravurwa bagataha kandi hari benshi bamaze gukura neza bakavamo abantu bakomeye.”

Niyonambaje Esther wo mu Murenge wa Nyagisozi, ufite umwana wavukiye amezi atandatu apima amagarama 800, yavuze ko yamaze amezi atatu mu bitaro, umwana akitabwaho kugeza yujuje ibiro bisabwa. Ati: “Nari naciwe intege, numvaga bitashoboka. Ariko baramukijije. Ubu afite ibilo birindwi ku mwaka n’ukwezi kumwe.”

Mubitaro bya Nyanza hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kwita ku bana bavutse igihe kitageze

Uwamariya Yvonne wo mu Karere ka Huye na we yatanze ubuhamya bw’uko umwana we wavukanye ibibazo yabashije kuvurwa no kwitabwaho n’abaganga. Ahamagarira ababyeyi kwirinda imyumvire yo gushinja uburozi, ahubwo bagana ivuriro.

Dr. Rutagumba Dieudonné, inzobere mu kuvura abana, yavuze ko impinja zavutse zitarageza igihe zikunze kugira ibibazo by’uko ingingo zitarakomera neza by’umwihariko ubuhumekero ndetse no kubona ubushyuhe. Bakeneye kwitabwaho mu mirire hakoreshejwe uburyo bwihariye kuko abenshi batabasha konka.

Hari n’ibibazo by’amaraso n’indwara zandura (inféctions), bityo ababyeyi bagasabwa kugeza abana ku bitaro hakiri kare.

Umwe mu bakozi b’ ibitaro bya Nyanza bita ku mpinja

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyanza, Dr. Mfitumukiza Jérôme, yasabye imiryango guca imigenzo yo guha akato abana bavutse igihe kitageze, ahubwo bakajyanwa kwa muganga kugira ngo bawitweho neza. Ati: “Aba ni icyizere cy’ejo hazaza, kandi ubuzima bwabo burashoboka.”

Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku bana bavutse igihe kitageze watangiye kwizihizwa mu 2008, ukaba unibutsa ko hari n’abamamaye ku Isi bavutse igihe kitageze barimo n’uwamenyekanye mu bugenge, Isaac Newton.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts