Guhera muri uku kwezi ku Ukuboza 2024, Mu Rwanda hagiye gutangizwa gahunda yo gutanga umuti ufasha abantu kuba batankwandura Virus itera SIDa mu gihe cy’ amezi abiri.
Ni umuti witwa Cabotegravir Long Acting cyangwa CAB-LA mu magambo ahinnye, ukaba ari umuti urinda umuntu kwandura SIDA
CAB-LA, ni umuti uterwa mu rushinge abantu hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS mu 2022.
Imibare igaragaza ko abantu bashya banduye Virusi Itera SIDA barenga miliyoni 1.3, muri bo 63% bakaba abo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Mu Rwanda abantu icyenda buri munsi bandura agakoko gatera SIDA.
Uru rushinge ruterwa umuntu buri mezi abiri, biteganyijwe ko ruzaruhura umutwaro abantu bafataga ibinini bya buri munsi birinda ubwandu. Umuti wa CAB-LA ufasha umubiri kugira ubudahahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no kororokeramo.

Ku ikubitiro umuntu azaterwa doze ebyiri mu mezi abiri akurikiranye, akomeze kwiteza urushinge nyuma ya buri mezi abiri.
Amakuru akaba avuga ko iyi gahunda izatangirira mu bigo nderabuzima bibiri byo mu Mujyi wa Kigali, urushinge rukazaterwa by’umwihariko abakora umwuga w’uburaya, abantu babana umwe yaranduye undi adafite ubwandu, ingimbi n’abangavu n’abandi.
Umuti wa CAB-LA watewe abantu binyuze mu rushinge bwa mbere muri Zimbabwe mu 2022, nyuma wemezwa n’inzego z’ubuzima muri Zambia hamwe na Afurika y’Epfo yemeje ikoreshwa ryawo ariko ukaba utaratangira gutangwa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gisobanura ko gukoresha ubu buryo bwo kwirinda kwandura Virusi itera SIDA bizagababanya ikibazo cy’akato gahabwa abafataga ibinini bya buri munsi.
Mu bihe bishize hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, zirimo gutanga udukingirizo ku buntu binyuze mu tuzu twashyizwe mu mijyi itandukanye ariko bitatanze umusaruro wifuzwaga.
Ahatari utuzu, udukingirizo dutangwa n’abajyanama b’ubuzima ariko nabwo usanga urubyiruko rudusaba rutarenga 2%.
Imibare igaragaza ko mu rubyiruko ari ho haboneka umubare munini w’ubwandu bashya bwa Virusi itera Sida aho bungana na 35%, abakobwa bakiharira umubare munini. Mu bantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA.









