Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Akarere ka Ngoma muri manda y’imyaka 5, Nyuma yo gutorerwa izi nshingano yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku ruhare agira aha agaciro umugore n’amahirwe yo kugira uruhare mu miyoborere n’iterambere ry’Igihugu, yavuze ko ari imwe mu mpamvu zituma abagore na bo bagira ubushake bwo gufatanya n’abagabo mu nshingano zitandukanye z’Igihugu no guteza imbere abaturage.
Ibi yabigarutseho ku wa 24 Ugushyingo 2026, ubwo mu Karere ka Ngoma bari mu gikorwa cy’amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Ngoma, Niyonagira yongeye niwe wongeye gutorerwa kuyobora aka Karere muri manda y’imyaka itanu izarangira mu 2031.
Meya Niyonagira yavuze ko kuba abagore barahawe icyizere n’amahirwe yo kuyobora byabateye imbaraga zo kwitinyuka, kwigirira icyizere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Iteka iyo tuvuga nk’abagore amarangamutima aradusaga kuko dushimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wasubije agaciro umugore yari yarakambwe atajya mu myanya ifata ibyemezo akaba yarabonye imbaraga n’cyizere ndetse n’ubushobozi mu bagore.
Ati:” Icyizere yaturemyemo ni cyo cyatumye natwe tudasigara inyuma tukavuga tuti reka natwe dufatanye na basaza bacu dukore cyane kandi tubashe guteza imbere Igihugu cyacu.”
Agaruka Ku bijyanye no kongera kugirirwa icyizere n’abamutoye, yavuze ko ari inshingano ikomeye imusaba gukomeza gukorera abaturage, kubakemurira ibibazo no kubafasha kugera ku iterambere n’imibereho myiza.
Ati: ‘Kuba nongeye gutorwa ni ikintu gikomeye cyane, ariko nk’uko nagiye mbivuga niyamamaza, ijwi ry’umuturage ni inshingano ku muyobozi. Icyo mvuga ni uko biduha umukoro ukomeye cyane wo gukorera abaturage ubudahwema, kubakemurira ibibazo, kubumva kugira ngo babashe kugera ku iterambere rikwiye, bagire imibereho myiza kandi tubahe na serivisi bifuza kugira ngo babashe gukora twiteze imbere.”
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Ngoma bagaragaje ko bashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ku ruhare bwagize mu guteza imbere umugore, bavuga ko kuri ubu bafite ijambo mu miyoborere, mu bukungu no mu iterambere ry’imiryango yabo.
Bamwe mu bitabirye amatora bavuze ko mu bihe byashize umugore atahabwaga umwanya uhagije mu gufata ibyemezo kuko bari barakandamijwe , ariko ko kuri ubu abagore twahawe amahirwe yo gukora no kugira uruhare mu miyoborere uyu ni Umwizerwa Aline.
Yagize ati: “Cyera umugore yari uwo mu rugo, akarera abana, akaboha nyine akandamizwa nta jambo afite, ariko ubu ngubu turashimira Leta y’u Rwanda, umugore afite ijambo, arakora kandi turashoboye. Ubu mu Karere kacu tuyobowe n’abadamu kandi tubona nta kibazo.”
Muri manda nshya, hatowe Abayobozi Bungirije Niyonagira Nathalie kuyobora akarere akaba azafatanya azafatanya na Mukayiranga Marie Gloriose watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Ruyumbu Augustin Fares watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.











