Ikipe ya El Merrikh SC Bentiu yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sudani y’Epfo yatangaje ko yasinyishije abakinnyi babiri bakinaga muri shampiyona y’u Rwanda, ari bo Serumogo Ali uheruka gutandukana na Rayon Sports na Shabani Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC.
Ibi byatangajwe ku wa mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, nyuma y’uko aba bakinnyi bombi barangije ibizamini by’ubuzima (medical tests), bagahita bemezwa nk’abakinnyi bashya b’iyi kipe.
Shabani Hussein Tshabalala ni we wabanje kwerekeza muri Sudani y’Epfo, aho El Merrikh SC Bentiu yamuguze muri Musanze FC amafaranga angana na miliyoni 20 Frw, mu gihe yari asigaranye amasezerano y’amezi atandatu muri iyo kipe.

Nyuma ye, iyi kipe yakurikijeho myugariro Serumogo Ali wakiniraga Rayon Sports, watandukanye n’iyi kipe yo mu Nzove nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Al Hilal SC ibitego 4-0.
Muri El Merrikh SC Bentiu, aba bakinnyi basanzemo undi Munyarwanda, Ishimwe Saleh wahageze mu mwaka ushize. Muri Sudani y’Epfo kandi hari undi Munyarwanda, Muhire Kevin, ukinira Jamus SC.









