BREAKING

Politiki

Sadate Munyakazi yatorewe kuyobora Ihuriro ry’ abubatsi

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Ihuriro ry’Abakora Imirimo y’Ubwubatsi (ICAR), yiyemeza kurushaho gukorera ubuvugizi ibigo bito ndetse no kubaka ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu bakora uyu mwuga.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024mu nteko rusange y’abanyamuryango ba ICAR yanatorewemo komite nshya igiye kuyobora mu gihe cy’ imyaka itatu

Komite nshya yatowe ikaba igizwe na Sadate Munyakazi watotore umwanya w’ umuyobozi mukru, akaba kuri uyu mwanya agiye gusimbura  Dr. Nsengumuremyi Alexis.

Ku mwanya w’ umuyobozi wungirije hatowe Rukundo Fidèle na ho Nelson Murwanashyaka atorwa nk’ Umunyamabanga  mukuru mu gihe ku mwanya w’ umubitsi hatowe Fred Bugingo.

Nyuma yo gutorwa, Sadate Munyakazi yashimiye komite icyuye igihe kuko yakoze akazi kenshi karimo kugeza ihuriro kuri byinshi birimo gukora ubuvugizi kugira ngo amategeko avugururwe.

Kugeza ubu, abakora umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda biharira 54% by’ingengo y’imari y’igihugu. Munyakazi avuga ko ari ubutumwa ku bawurimo mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Sadate Munyakazi yatorewe kuyobora ICAR

Ati “Tugomba kurebera hamwe ngo iyo 54% y’ingengo y’imari, isigara mu benegihugu nk’Abanyarwanda ingana gute? Mu byo duteganya rero harimo gukomeza gukora ubuvugizi ku buryo ibikorwa bisigara mu banyamuryango, bikaduteza imbere nk’Abanyarwanda.

“Ibyo bizatuma ibigo bito bizamuka ndetse n’ibikomeye birusheho. Ibyo kandi bizakomeza ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bikorera cyane cyane abakora umwuga wo kubaka. Ni ugusenga Imana kugira ngo igihe nk’iki mu myaka itatu iri imbere muzabe muduha amashyi mutaduha induru.”

ICAR ni ihuriro ribarizwa mu rugaga rw’abikorera (PSF), rigahuza abakora imirimo y’ubwubatsi mu rwego rwo kuwuteza imbere no gukemura imbogamizi ziwugaragaramo.

Sadate Munyakazi watorewe kuyobora ICAR asanzwe azwi nk’ umwe mu bayobozi kandi b’ ikipe ya Rayons Sport aho yabaye umuyobozi mukuru wayo muri 2019, kuri ubu akaba ari umwe mu bajyanama b’urwego rw’ ikirenga rw’ iyi kipe ruherutse gushyirwaho.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts