Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwambuye uburenganzira bwo gukora Impuzamatorero Grace Room Ministries rya Pasiteri Julienne Kabanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ uru rwego, RGB ivuga ko Grace Room Ministries yahagaritswe nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
Itangazo rya RGB rivuga ko Grace Room Ministries yakunze gukora ibikorwa bijyanye no gusenga, bihabanye n’ibikorwa n’intego zayo nk’uko bigaragara mu mategeko shingiro yayo.

Grace Room Ministries ni Itorero ubusanzwe rikorera I Nyarutarama mu mugi wa Kigali, rikaba riyobowe na Pastor Julienne Kabanda.
Ni rimwe mu matorero afite abayoboke benshi muri iki gihe, ibigaragazwa n’ imbaga yitabira amateraniro yaryo ya buri wa kabiri na buri wakane w’ icyumweru.
Ubwamamare bw’ iri torero kandi bwagiye bubonekera mu bindi bikorwa ritegura nk’ ibitaramo byo gushima Imana Grace Room Ministries yari imaze iminsi ikorera muri BK ARENA, igakubita ikuzura.
Itangazo RGB Yashyize hanze: