BREAKING

AmakuruPolitikiUbukerarugendoUbukungu

Pariki y’Akagera yinjije arenga Miliyari esheshatu mu mwaka umwe.

Ubuyobozi bwa Pariki y’ Igihugu y’Akagera bwatangaje ko mu mwaka wa 2024-2025 yinjije asaga miliyari esheshatu z’ amafaranga y’ U Rwanda.

Ibi ni bimwe mu byasohotse muri rapport yashyizwe hanze n’ ubuyobozi bw’ iyi Parike kuri uyu wakabiri tariki 27 Gicurasi 2025.

Ni raporo ikubiyemo kandi byinshi mu byagezweho n’ iyi parike mu myaka yindi yatambutse nka 2023 na 2024.

Muri iyi raporo hagaragaramo ko Pariki y’ igihugu y’Akagera abayisuye mu 2024 ari 56,216 bavuye ku 54,141 bari bayisuye mu 2023. Muri aba bose abagera ku ijanisha rya 45% akaba ari Abanyarwanda.

Parike y’ Akagera yinjije arenga miliyari eshashatu

Imibare ya Pariki y’Akagera muri iyi raporo kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2023, yasuwe n’abantu 54.141 barimo Abanyarwanda 26.047, abanyamahanga baturutse hanze y’u Rwanda 23.047 ndetse n’abanyamahanga batuye mu Rwanda 4.534.

Naho mu mwaka w’2024 iyi Parike yinjije miliyoni enye n’ ibihumbi magana arindwi by’ amadolari y’Amerika ($4,700,000) ni agera kuri miliyari 6,6 z’Amafaranga y’ U Rwanda avuye kuri miliyoni enye n’ ibihumbi magana atandatu by’amadolari y’ Amerika ($4,600,000 ) yari yinjije mu mwaka wa 2023.

Mu bindi bikorwa iyi Pariki yakoze mu 2024, harimo ko yateguye ibikorwa bigamije kongerera ubumenyi abaturage mu byicirio bitandukanye, birimo abanyeshuri barenga 2000, abarimu 247, abayobozi b’inzego z’ibanze 249 ndetse n’abandi baturage bagera ku 8000.

Parike y’ Akagera yasuwe n’abagera ku 56,216 mu 2024

Ibi bikorwa by’ubukangurambaga byabereye muri Pariki y’Akagera, aho byaranzwe n’ingendoshuri zirimo gusura inyamaswa (game drives) no gusobanurirwa ibikorwa binyuranye bikorerwa muri Savannah Learning Centre.

Ni ibikorwa kandi byanajyaniranye no guhura n’abaturage baturiye iyi pariki hagamijwe kubaha umwanya wo kungurana ibitekerezo no kugira uruhare mu gukumira ibikorwa byangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

Parike y’ Akagera kandi yatanze kandi ibiganiro ku maradiyo 50 no kuri televiziyo ebyiri, hagamijwe kwimakaza ubumenyi kuri gahunda zo kurengera ibidukikije no gukangurira abaturage kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyangiza pariki.

Iyi raporo yamuritswe kandi igaragaza ko aya mahugurwa n’ubukangurambaga byabaye ingirakamaro mu guteza imbere imibanire myiza hagati ya pariki n’abaturage bayituriye no kubashishikariza kuyibungabunga nk’umutungo kamere igihugu cyungukiramo.

Pariki y’ Akagera ni imwe muri Parike nkuru z’ U Rwanda, iri ku buso bwa kilometerokare 1,120 ikaba ihereye mu burasirazuba bw’ Igihugu, ikora ku turere tune ari two Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Ngoma twose two muri iyo ntara.

Iyi pariki ibarizwamo inyamaswa zitandukanye nk’Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura, Imbogo n’ izindi yashinzwe mu 1934, ikaba kuva mu 2009 icungwa n’ ikigo mpuzamahanga cyita ku maparike n’ urusobe rw’ ibinyabuzima cya African Parks hashingiwe ku masezerano y’ imyaka myakumyabiri cyagiranye n’ ikigo cy’ Igihugu cy’iterambere RDB.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts