BREAKING

Imikino

“Ni irushanwa ryiza rikomeje kudufasha”: Abitabira Esperance Football Tournament

Kuva taliki ya  14 Kamena 2025, i Nyamirambo, ku kibuga cya Tapis Roue harimo  kubera imikino y’irushanwa “Esperance Football Tournament.”  Irushanwa ryateguwe na Ishimwe Claude uzwi ku izina rya “Cucuri”, hagamijwe gufasha abakinnyi bifuza  kugaragaza impano za bo ndetse no gufasha abigiye hejuru mu myaka kubona akazi ku batagafite.

Iri rushanwa ryagaragaje abakinnyi barimo kurebwa ijisho ryiza na bamwe mu bayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya Kabiri mu Rwanda. Buri mukino, hahembwa umukinnyi witwaye neza [man of the match], aho ahabwa igihembo cyateganyijwe ariko giherekezwa n’ibihumbi 20 Frw.

Abaganiriye na PEOPLE TV   barimo  gukina iri rushanwa, bavuga  ko babonye umwanya mwiza wo kugaragaza impano za bo ariko ikirenze kuri ibyo ni uko hari abatangiye kuvugana n’amwe mu makipe.

Yagize  ati “Nkanjye ndishimira ko abato dukomeje guhabwa umwanya wo kugaragaza impano zacu. Hari umuyobozi wampamagaye ariko musaba ko yanyemerera nkabanza byibura nkasoza imikino y’amatsinda.”

N’aho ku bayobozi  uwatuganirje w’imwe mu makipe akina muri shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko mu minsi amaze aza kureba iyi mikino, yasanze hari abakinnyi batarenzwa ingohe n’ubwo bisaba kwitonda.

Ati “Hari abakinnyi warebaho. Mu minsi maze nza kuri tapis rouge, nabonyemo abana bazi gukina gusa nyine nanone bisaba kubyitondamo.”

Biteganyijwe ko iri rushanwa ririmo  kugaragaramo amazina asanzwe muri shampiyona z’u Rwanda, rizarangira ku wa 7 Nyakanga uyu mwaka. Umukino wa nyuma uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Ishimwe Claude ibumoso niwe wateguye irushanwa

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts