Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ifite gahunda yo kongera amashuri Nderabarezi (TTC) mu gihugu, mu rwego rwo kongera umubare w’abarimu u Rwanda rufite. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengiyumva Joseph, ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ubwo yasuraga GS Paysanat L.E iherereye mu Karere ka Kirehe.
Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko uburezi bugezweho bukeneye abarimu bahagije, kandi kugira ngo ibi bigerweho, ni ngombwa kongera amashuri abigisha:
“Ubu dufite amashuri nderabarezi 16, ariko turateganya kuyongera kugira ngo tubone umubare uhagije w’abarimu. Nk’uko tugira gahunda yo kongera abaganga benshi, ni ngombwa ko na hano tugira abarimu bahagije babigisha.”
Yongeyeho ko buri mwaka abantu bashaka kuba abarimu biyandikisha bagakora ikizamini, hanyuma bakajya mu kazi bitewe n’imyanya iboneka, ariko kongera amashuri Nderabarezi bizafasha ko buri wese ubishaka abona umwanya mu buryo burambye.
Kuva mu mwaka wa 2021, Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 74 Frw mu kongera ubushobozi bw’amashuri 16 asanzwe abaho, harimo kubaka amacumbi y’abanyeshuri, kuvugurura ibikorwaremezo no kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Abanyeshuri n’abarimu bishimira impinduka
Ihabwicyubahiro Patrick, uri kwimenyereza umwuga muri TTC de la Salle, yavuze ko bishimira uburyo Leta ibategurira kuba abarimu b’umwuga, aho 50% by’amafaranga yo kwiga atangwa na Leta ndetse bakabona ibikoresho bihagije:
“Ndifuza kuzaba umwarimu w’umwuga uteza imbere uburezi bitewe n’uko igihugu kiri kunshoramo amafaranga menshi.”
Uwineza Flora, umaze imyaka icumi ari umwarimu, yashimiye uburyo impinduka zagiye zigaragara mu myaka itanu ishize, aho abarimu bongerewe umushahara ndetse bafashwa kubona ibikoresho bibafasha gukora akazi kabo neza.










