BREAKING

AmakuruUbureziUbuzima

Madame Jeanette Kagame yahawe impamyabumenyi y’ ikirenga na UGHE

Madamu Jeannette Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, ashimirwa umuhate ukomeye yashyize mu guteza imbere ubuvuzi, uburezi no guharanira ko byagera kuri buri wese ntawe usigaye inyuma.
Ni impamyabumenyi yahawe ku wa 25 Mutarama 2026, ubwo University of Global Health Equity, UGHE, yizihizaga imyaka 10 imaze itanga uburezi mu Rwanda, mu birori byabereye ku ishami ry’iyi kaminuza riherereye i Butaro mu Karere ka Burera.
Byahuriranye no gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 78 ba UGHE barimo n’abaganga (medical doctors) 30 bari bamaze imyaka irenga itandatu bahabwa amasomo batangiye mu 2019. Ni bo baganga ba mbere bahawe impamyabumenyi kuva iri shami ry’i Butaro ryatangizwa.

Abandi barangije amasomo ni abasoje icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo atandukanye.
Ubwo yashyikirizaga iyi mpamyabumenyi Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi w’Icyubahiro wa UGHE, Dr. Jim Yong Kim yagize ati “Ni umuyobozi wakoze cyane ku bijyanye n’uburezi, ubuzima n’iterambere ry’abaturage. Nk’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, yaharaniye uburezi bw’abakobwa, afasha abadafite ubushobozi kwiga neza, ateza imbere umuryango ndetse n’imishinga ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere harimo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura, kuyikingira abana b’abakobwa, gusuzuma abagore no guhangana na Virusi Itera Sida. Imirimo ye yafashije ibihumbi by’abantu baba abo mu Rwanda no hanze yarwo.”
Yashimiwe uruhare rwe mu kwita ku buzima bw’abana bavuka, kurwanya kanseri, indwara zo mu mutwe, ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire, guteza imbere abari n’abategarugori, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, byose bituma u Rwanda ruhiga ibindi bihugu mu kwimakaza iterambere ridaheza.
Madamu Jeannette Kagame kandi yashimiwe uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere UGHE kuva igitangira, by’umwihariko mbere na nyuma y’uko Dr. Paul Farmer yari amaze kwitaba Imana, yijeje iyi kaminuza ko izakomeza gukora kandi neza.
Dr Jim ati “Nkanjye mu 2022, ubwo kaminuza yanyuraga mu bihe bikomeye, Dr. Farmer yitabye Imana, Madamu Jeannette Kagame yabaye hafi umuryango wa UGHE, atanga ihumure, afasha ku kudahungabana, adutera n’imbaraga. Yabikoze atiganda, mu bushake budacogora ari na ko adufasha twese.”
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abarangije amasomo, nubwo bibaye mu gihe Dr Paul Farmer yitabye Imana kandi yaragize uruhare runini mu guharanira ko iyi ntambwe igerwaho.
Yavuze ko ari ishimwe yakiranye amarangamutima avanze, rikaba ishimwe no guha icyubahiro inshuti ya nyayo y’u Rwanda.
Ati “Gushimirwa muri ubu buryo ni impano ntabona uko mvugaho. Kuba nzi ko inshuti yacu iri kutureba aho iri mu ijuru, mu gihe twishimira abaha icyubahiro ubuhangange bwe binyuze mu ntsinzi yabo, bimpa imbaraga zo kugerageza.”
“Mbega intambwe ishimishije! Mu gihe kirekire ibisubizo mu rwego rw’ubuzima byakunze gutekerezwa ko byabonwa bivuye ahandi. Uyu munsi turi kubona ukuri gutandukanye: umubabaro, indwara n’impfu zishobora kwirindwa ntabwo ari isezerano ryacu. Ntitugomba gutegereza ko ibisubizo biva ikantarange.”
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri, abereka ko umurimo wabo uri gufasha mu kuzana impinduka, ko umurimo ukomeye wabo mu guteza mbere ubuzima, abantu bazarengera n’abo bazateza imbere, bugaragaza ko amajoro baraye, n’imbaraga bashyizemo byose bitapfuye ubusa.
Yashimiye impamyabumenyi yahawe ati “ Nyakiriye nzi neza inshingano ifite. Uyu munsi twunzwe n’ibyo twese twizera. Ni igitekerezo cy’uko ubuzima ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, ndetse guha amahirwe bose bigomba kugenderwaho mu buryo twigisha, twuzuza inshingano n’uburyo tuyobora.”
Yavuze ko nta ntego nziza cyangwa uburyo burenze bwo kugaragaza urukundo biruta kurinda no gukiza.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko mu bihe ubugizi bwa nabi n’amakimbirane bikomeje gufata indi ntera mu Isi, gukiza ari ukuba ingabo irwanira icyiza.
Ati “Ntewe ishema no kuvugira muri mwe uyu munsi mfite iyi mpano idasazwe.”
Yagaragaje ko nubwo Dr Paul Farmer atabasha kwishimana n’abasoje amasomo, ariko agaragara binyuze mu bikorwa bye, ndetse ingaruka nziza zizakomeza no mu bihe bizaza.
Ati “Iki gihembo kigaragaza umurimo we, kwizerera mu mpano no guteza imbere urubyiruko, umuhate we mu kurengera bose ndetse no guharanira ko ubuvuzi bugera kuri bose mu buryo bungana.”
Yakomeje ati “Muganga Mwiza (Dr. Paul Farmer) yari muri bake bizereraga mu gaciro ka buri kiremwamuntu. Yari afite amashuri ahambaye ariko ntabwo yigeze abikoresha mu kugaragaza ko asumba abandi, ahubwo yabikoreshaga mu kugaragaza inshingano ze mu gufasha no kwita ku bandi. Dr Farmer turagukumbuye cyane, ndetse twizera ko urumuri rwawe rukomeje kutumirikira twese.”
Madamu Jeannette Kagame, kandi yashimiye uruhare rw’Umugore wa Dr Paul Farmer, Didi Bertrand n’abana babo ku mbaraga ndetse n’ubushake bwatumye bahora iruhande rwa Dr Farmer, bigatuma umurimo we utanga umusaruro ukomeye, no gukomeza muri uwo mujyo waranze ubuzima bwe.
Yibukije ko abantu badakwiriye guteshuka ku ntego, agaragaza ko uburezi ari ikintu gihoraho.
Ati “Buduha agaciro n’icyizere bikatwibutsa ko ibihe turimo atari byo bigena ahazaza hacu, ahubwo bitwubakira ubushobozi bwo kugena ahazaza hacu. Uburezi ni bwo buduha imbaraga zo kugena ahazaza hacu twifashishije ubwenge n’imitima byacu. Binaduha ubushobozi bwo gukomeza guhangana n’ingorane, tubifashijwemo no kudacogora, ubuhanga no kugira intego.”
Yibukije ko UGHE yashinzwe binyuze muri Partners In Health ndetse yubakiye ku gitekerezo cy’uko uburezi bw’ubuvuzi buhamye bigomba kujyana no gutanga amahirwe angana.
Yavuze ko ubuyobozi mu bijyanye n’ubuvuzi bitagombera kujyana n’ubumenyi busanzwe gusa, ahubwo bigomba kujyana n’ubushake, kutabera, ukwiyemeza no gutanga ubuvuzi budaheza.


Madamu Jeannette Kagame yibukije uburyo Dr Paul Farmer na bagenzi be barimo Dr Kim bizeraga ko buri wese akwiriye amashuri meza n’ubuvuzi bwiza aho kuba ibya mbuze uko ngira.
Ati “UGHE igaragaza neza iyi myizerere mu bikorwa. Ni urusobe rw’uburezi no kwita ku bantu bijyana n’ibisubizo by’abaturage bari barirengagijwe, ibigaragaza ko buri wese akwiriye ubuzima bwiza.”
Yashimiye abayobozi, abarimu, abafatanyabikorwa n’abanyeshuri ba UGHE ku muhate wabo no ku ntego bihaye, anashimira Guverinoma y’u Rwanda iyobora igihugu mu buryo bujyana n’iterambere mpuzamahanga yanatumye hagerwa kuri byinshi byishimirwa uyu munsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts