Akamaro k’amafi ku buzima ni kanini cyane, ni intungamubiri nyinshi zifasha mu mikorere myiza y’umubiri.Amafi akize kuri Omega-3 Fatty Acids cyane cyane ubwoko bw’amafi, bufite amavuta menshi nka salmon, sardine, na mackerel. Amafi ni isoko ikomeye ya omega-3 fatty acids, vitamini B12, selenium, ndetse na vitamini D, ibyo byose bigira uruhare runini mu kurinda indwara no guteza imbere ubuzima bwiza ni ingenzi ku buzima bw’umutima n’ubwonko.Hano hari ingingo zimwe twavuga ku byiza bikomeye amafi adufitiye.

Amafi akomeza amagufa; amafi arimo intungamubiri nyinshi z’ingenzi, harimo vitamine D na B12, iyodine, selenium, na zinc. Vitamine D ifasha mu gukomeza amagufa, mu gihe iyodine ikenewe ku mikorere y’umwanya w’igifu.
Yongera Ubwenge : Omega-3 iva ku mafi ifitanye isano no kugira ubwenge bwiza kandi ishobora kugabanya ibyago byo kugabanuka kw’ubwenge, by’umwihariko bifasha mu gihe cyo gutwita no mu mikurire y’ubwonko ku abana bato, bigafasha mu gukura kw’ubwonko neza.
Afasha mu mikorere y’ubwonko: Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bafata amafi kenshi baba bafite ibyago bike byo kugira agahinda gakabije . Omega-3 iboneka mu mafi ifasha mu kugenzura umutuzo no kunoza imibereho myiza y’ubuzima bwo mu mutwe. Omega-3 iboneka mu mafi ikungahaye ku byubaka umubiri bikoreshwa mu bwonko, bikarinda indwara nk’iyo kwibagirwa ndetse bikongera ubushobozi bwo gutekereza no kwiga.

Gufata amafi kenshi byagaragajwe ko bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.Amafi yihariye kuri Omega-3 fatty acids ifasha kugabanya urwego rwa triglycerides, (ubwoko bw’ibinure biboneka mu maraso). kugabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso, no gukumira ko amaraso yifata.
Amafi afasha Ubuzima bw’Amaso, amafi akize ku binure byiza nka omega-3 bifasha amaso bikayarinda indwara ya Macular degeneration (indwara yo gutakaza ubushobozi bwo kubona neza ibiri imbere).
Kurya amafi bikurinda kanseri: Omega-3 iba mu mafi ifasha mu kurwanya kanseri zimwe na zimwe, ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya amafi bizamura ubushobozi bw’umubiri bwo guhangana n’indwara zitandukanye harimo na kanseri, harimo iy’umutima, iz’ibihaha ndetse n’ubwoko bwa kanseri y’uruhu.
Amafi afasha gusinzira neza: Amafi ni bimwe mu biryo byongera urwego rwa serotonin mu bwonko bigatuma umuntu abasha kugira ibitotsi byiza no kuruhuka neza.

Afasha mu guhangana n’uburwayi bw’umwijima: Indyo irimo amafi ifasha mu kurinda indwara z’umwijima no gukomeza imikorere myiza yawo, kuko ibonekamo intungamubiri nyinshi zifasha gukuraho ibirimo kwangiza.
Afasha mu gutakaza ibiro: Amafi afite ibyubaka umubiri byoroshye kumenya kandi ntacyo atwaye umubiri. Afasha mu gutuma umubiri ukora neza kandi ugatwika ibinure mu buryo bwiza.
Kurya amafi, mu rugero rw’imirire irimo indyo yuzuye, bigira uruhare runini mu buzima bw’igihe kirekire, byunganira byose kuva ku buzima bw’umutima n’ubwonko kugera ku mutuzo no ku bwubatsi bw’umubiri.








