Imikino ngarukamwaka ihuza Ingabo z’ u Rwanda mu mashami n’ imikino itandukanye izwi nka RDF Liberation Cup, igeze muri ½ cy’ irangiza.
Muri iri rushanwa rikinwa mu mikino nka Football, Basketball, Volleyball n’ iyindi, mu ry’ uyu mwaka, harakinwa imikino ya kimwe cya kabiri mu mpera z’ iki cyumweru.

Mu mupira w’amaguru, ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard) izakina na Military Police Brigade, ku isaa yine za mugitondo. Ni mu gihe undi mukino uzahuza Diviziyo ya Kane na Diviziyo ya Gatatu saa munani z’ amanywa.

Imikino yombi ikazabera kuri Pele Stadium, i Nyamirambo kuri uyu wakane tariki 26 Kamena 2025.
Mu mukino wa Volleyball, Task Force Division izakina n’ ishuri rya Gisirikari rya Nasho (BMTC Nasho) kuri uyu wakane guhera ssa tatu za mugitondo. Ni mu gihe kandi Republican Guard izahura n’ ishuri rya Gisirikari rya Gako, Rwanda Military Academy-Gako, guhera saa munani z’ amanywa. Imikino yombi ikazera muri Petit Stade, i Remera muri Gymnase ya NPC.

Muri Basketball, kuri uyu wakane kandi, ikipe y’ ishuri rya Gisirikari rya Nasho (BMTC Nasho) izakina na Air Force saa tanu za mugitondo. Naho kuwa gatandatu, Special Forces izakine n’Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako saa munani z’ amanywa. Imikino yombi ikazabera mu Busanza.