Imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu bifite ubuso bwa Hegitare zigera kuri 500 mu Mujyi wa Kigali, igeze ku rugero rwa 56%, ikazasiga ibyo bishanga bishyizwe ku rwego rugezweho, aho bizashyirwamo utuyira tw’abanyamaguru n’abatwara amagare, aho abantu bashobora kwicara bakaruhuka n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Ibi bishanga byitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Kigali, birimo icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa 162 Ha, icya Nyabugogo kizaba gifite 131 Ha, icya Kibumba cya 68 Ha, icya Rwampara gifite 65 Ha n’icya Rugenge-Rwintare cya 65 Ha.
Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda, REMA, kivuga ko imirimo yo gutunganya ibi bishanga byose igeze kuri 56%, uretse icya Rwampara kigeze kuri 20%.
Igishanga cya Gikondo gifata igice cya Remera, Kimihurura, Gatenga gihura n’igishanga cya Rugenge-Rwintare gifata igice cya Kacyiru n’igice cya Muhima bigahurira n’igishanga cya Muhima ahitwa ku kinamba.
Naho igishanga cya Kibumba ahahoze UTEXRWA gihuza Umurenge wa Kinyinya, uwa Gisozi ni igishanga cya Nyabugogo gihuza Umurenge wa Muhima ni Gatsata.
Umukozi wa REMA ushinzwe Porogaramu yo gukurikirana ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, Uwera Martine, yavuze ko ibi bishanga bizaba bifite inzira z’abanyamaguru n’abanyonga amagare zireshya n’ibilometero 58,5.
Ati”Ibi bishanga bizahindura isura y’Umujyi wa Kigali kuko nibimara gutunganywa bizagarura umwuka mwiza abantu bahumeka. Bizagabanya imyuzure, byongere ubuziranenge bw’amazi, ndetse bifashe mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, hanakoreshwe kandi nk’ahantu ho kuruhukira.
Mu byibandwaho mu kwagura ibi bishanga harimo gutunganya utugezi turi muri ibi bishanga tugatemba mu buryo bugezweho tunyuze mu nzira zizahangwa, ibidendezi byakira amazi bigabanya umuvuduko w’amazi atemba hagabanywa umwuzure ushobora gusenya ibikorwaremezo.
Hongerwamo kandi ibiti gakondo bitandukanye bikurwa mu mashyamba cyimeza nka Gishwati, Mukura n’andi bidasanzwe biboneka mu Mujyi wa Kigali, bigamije kwigisha abazajya basura aha hantu kumenya ubwoko bw’ibiti buba mu mashyamba ya cyimeza.
Nubwo ikigamijwe nyamukuru ari ukubungabunga ibidukikije, muri ibi bishanga hazashyirwamo n’ibikorwaremezo bitandukanye bizafasha ba mukerarugendo bahasura kwidagadura.
Hazashyirwamo amasomero arimo na internet, ibibuga by’imyidagaduro birimo n’iby’umupira w’amaguru, inzira z’amagare n’abanyamaguru bashaka gukora siporo, kuruhuka no kwidagadura.

Hazashyirwamo inzu zitandukanye zishobora gutangirwamo amafunguro n’ibinyobwa, izizajya ziberamo imurikagurisha, ahahariwe imikino y’abana n’ibindi.
Ibi bishanga bizashyirwamo n’ahantu habugenewe abafite ibinyabiziga bashobora kubishyira, bikazagira akarusho ko gukoresha ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’Izuba.
Hazashyirwamo utuzu tuzajya dushyirwamo amagare ku bashaka kuyatwara, ameza manini y’abaje mu ngendoshuri, utuzu dutanga amakuru, utubarizwamo amazi yo kunywa, intebe zo kureberaho ibyiza nyaburanga ku bahasura, za gym ku bakunda kugorara imitsi n’ibindi.

