Mu Rwanda hashyizweho akanama k’abantu15 bazajya batoranya Film nyarwanda zijya guhatanira ibihembo mpuzamahanga muri Cinema bya Oscars.
Ni aka kanama kashyizweho na Minisiteri ishinzwe guteza imbere ubuhanzi kakaba kagizwe n’abarimo Niragire Marie France, Hope Azeda, Myriam Birara, Kantarama Gahigiri, Jones Kennedy Mazimpaka, Sharangabo Mbabazi Aime Philbert,Nelly Wilson Misago, Elodie Mumhoreze, Didacienne Nibagwire, Rugasa Ruzindana, Kivu Ruhorahoza, Eugene Safari,Tresor Senga, Chance Tubane na Annette Uwera Uwizeye.
Aka kanama nkemurampaka kashyizweho kamaze kohererezwa ubuyobozi bwa Oscars ndetse buragashima, ubu igitahiwe ni ugutangira akazi ko gutoranya filime zizavamo izajya guhatanira ibi bihembo, bakabona gutoranyamo imwe yujuje ibisabwa bahisemo ikaba ariyo iserukira u Rwanda.
Mu gihe byagaragara ko filime nyinshi zujuje ibisabwa, abagize aka kanama kashyizweho kazajya gakora amatora batoranyemo imwe ihagararira u Rwanda muri iki cyiciro bayohereze, niramuka ishimwe n’ababishinzwe muri “Oscars” ijye yahatana.

U Rwanda ruzaba ruhatanira igihembo cya Oscars mu cyiciro cya “International Feature Films” mu gihe abazifite basabwa kuba bamaze kuzitanga bitarenze tariki 31 Kanama 2025.
Filime zizakirwa ni izasohotse kuva ku wa 1 Ukwakira 2024 kugeza ku wa 30Nzeri 2015, ikaba yarerekanywe mu ruhame byibuza iminsi irindwi kandi ikinwe mu rurimi rutari icyongereza nubwo igomba kuba isobanuwe mu magambo yanditse mu Cyongereza.
Abifuza kugerageza amahirwe barasabwa gutanga ibyangombwa kuri email yatanzwe, hanyuma ubuyobozi bwa Minisiteri y’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi ikaba yijeje kuzakora iki gikorwa mu mucyo.
Mu rwego rwo kunyura mu mucyo, bavuze ko buri ntambwe y’iki gikorwa izajya inyuzwa kuri site yabo ndetse filime zatoranyijwe zikazatangazwa kuri uru rubuga.
Mu mwaka utaha wa 2026, ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba bigiye kuba ku ncuro ya 98 bitenganyijwe ku wa 16 Werurwe.