BREAKING

Imikino

APR FC yahaye ikaze abakinnyi bashya

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, ni bwo APR FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yahaye ikaze Memel Raouf Dao,Hakizimana Adolphe,Ngabonziza Pacifique .

Yagize iti “Mudufashe kwakira abakinnyi bashya bacu tuzakorana mu bihe bitandukanye ,Tubahaye ikaze mu muryango mugari wa APR FC”

Byumwihariko ku mukinnyi Memel Raouf Dao ni umukinnyi w’imyaka 21 wakiniraga AS Sonabel Ouagadougou, watsinze ibitego bitanu mu mwaka w’imikino ushize, yifuzwaga n’andi makipe arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania.

Memel Dao yaherukaga kandi kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.

Muri Mutarama, yabaye umwe mu bakinnyi beza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ryabereye muri Zanzibar.

Dao yabaye umukinnyi wa karindwi APR FC iguze nyuma ya Hakizimana Adolphe, Bugingo Hakim, Omborenga Fitina, Ronald Ssekiganda, Ngabonziza Pacifique na Iraguha Hadji.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu isigaje kugura umukinnyi umwe w’umunyamahanga uzaba ari rutahizamu ushaka ibitego.

Ikipe ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya

                Memel Raouf Dao umukinnyi mushya wa APR FC

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts