BREAKING

Imyidagaduro

Alexis Dusabe ageze kure ategura igitaramo azanamurikiramo Album

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yatangaje ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo gikomeye yise ‘Umuyoboro’, kizaba ari uburyo bwo kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki no kumurika album nshya yise Amavuta y’Igiciro.
Ibi yabitangaje ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyari cyateguwe hagamijwe gutegura igitaramo ateganya gukora.

“Kongera intege abantu ni bwo butunzi bukomeye” – Alexis Dusabe

Alexis Dusabe, watangiye umuziki mu mwaka wa 2000, yavuze ko kimwe mu byamunejeje cyane mu rugendo rwe ari uburyo indirimbo ze zakoze ku mitima y’abatari bake mu bihe bitandukanye.
Yagize ati:
“Bitera umunezero mwinshi gusanga umuntu ari mu mubabaro mwinshi n’ubwihebe ukamukuramo. Uribaza kubwira umuntu ayo magambo wari wihebye hafi gupfa akava muri ubwo bwihebe? Bitera umunezero mwinshi kongerera intege umuntu wari wazicitse. Biranezeza gukura umuntu mu bintu bibi akajya mu byiza wifashishije indirimbo zihimbaza.”

Alexis Dusabe agiye kwizihiza imyaka 25 aririmba

Uyu muhanzi yavuze ko aha agaciro kuba yarabonye amahirwe yo kubaka imitima y’abantu binyuze mu bihangano bye, cyane ko mu muziki we ahora yibanda ku butumwa bw’ububyutse, ihumure n’ihumure.

Album nshya “Amavuta y’Igiciro” izamurikirwa abafana bwa mbere

Alexis Dusabe yavuze ko igitaramo ‘Umuyoboro’ kitazaba gusa ibirori byo kwizihiza imyaka 25 mu muziki, ahubwo kizaba n’urubuga rwo kumurika album ye nshya.
Ati:
“Uretse kuririmba indirimbo zakunzwe mu myaka yo hambere, tuzaba tumurika album nshya. Kizaba ari igitaramo kigari kandi kinini turifuza ko buri wese yaza akakibonekamo. Gukorera Imana ni ugukorera umuryango cyangwa sosiyete Nyarwanda. Kuba Imana yaraduhaye indirimbo ni umurimo wayo.”

Igitaramo ‘Umuyoboro’ kizaba ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, kibere Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahazwi nka Camp Kigali. Aho kwinjira ari 5,000 Frw ahasanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP ndetse na 250,000 Frw ku bazafata ameza

Uretse Alexis Dusabe, muri iki gitaramo kandi hazaririmbamo Bosco Nshuti, Pastor Lopez Nininahazwe wo mu Burundi ndetse n’ abandi.

Bosco Nshuti azaririmba mu gitaramo cya Alexis Dusabe

Iki gitaramo kikaba kitezweho guhuza abakunzi b’indirimbo zubatse imitima y’abatari bake muri iyi myaka 25 amaze mu muziki, ndetse kikazaba n’umwanya wo kwishimira intambwe amaze gutera mu murimo w’Imana abinyujije mu bihangano bye.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts