Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yatangiye neza imikino y’amatsinda ya CAF Champions League 2025/2026 nyuma yo gutsinda MC Alger yo muri Algeria ibitego 2-1, mu mukino waranzwe n’ ihangana ryinshi ndetse n’ amahane.

Uyu mukino wo mu itsinda C, wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu saa cyenda, watangiye amakipe yombi acungana cyane, buri ruhande rushakisha uburyo bwihuse bwo gufungura amazamu.

Al Hilal yagiye isatira cyane binyuze kuri rutahizamu, Girumugisha Jean Claude, wakiniraga ku ruhande rw’ibumoso. Ku munota wa 12 umukino wahise uhindura isura ubwo MC Alger yakoraga impinduka, isohora Ayoub Ghezala wagize ikibazo cy’imvune, hinjira Merwane Khelif.

Iminota yakurikiyeho yaranzwe no guhusha ibitego ku mpande zombi. Ku munota wa 15, Al Hilal yabonye uburyo bwabazwe ubwo Adama Coulibaly yahinduraga umupira mwiza imbere y’izamu, ariko habura umukinnyi uwushyira mu nshundura.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, ku munota wa 45+1, Al Hilal yafunguye amazamu binyuze kuri Abdelrazig Taha Yagoub Omer, wari uhawe umupira mwiza na Girumugisha Jean Claude, ukomeje kugaragaza urwego rwo hejuru.

Igice cya kabiri cyatangiye MC Alger na yo iri gusatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura. Ibintu byatanze umusaruro kuko ku munota wa 50 yabonye igitego, ubwo Oussama Benhaoua yateraga ishoti rikomeye, myugariro wa Al Hilal Mostafa Mohammed akitsinda, MC Alger ihota inganya 1-1.

Icyakora Al Hilal ntiyacitse intege, ku munota wa 75, Mohamed Yagub Abdelrhman Yousif yashyizemo igitego cya kabiri, cyahesheje iyi kipe intsinzi y’ingenzi mu rugendo rwayo rwo gushaka itike ya 1/4 cy’irangiza.
Mu minota ya nyuma, Al Hilal yasigaye ari bake ubwo Ebuela Steven yerekwa ikarita y’umutuku, ariko ikomeza kwihagararaho, umukino urangira ari 2-1.


Nyuma y’umukino hagaragaye amahane n’imirwano hagati y’abakinnyi n’abatoza ku mpande zombi, bituma inzego z’umutekano zitabara kugira ngo zicogore izi mvururu zashoboraga gufata indi ntera.











