Itsinda ry’Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda ryahagurutse kuri uyu wa mbere tariki 15 Nzeri 2025 ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, berekeza mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba.
Aba basirikare n’abapolisi bayobowe na Maj. Gen Vincent Gatama, basimbuye bagenzi babo bari bamaze umwaka bakorera muri iyi ntara yo mu Majyaruguru ya Mozambique.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, nibo babahaye ubutumwa n’impanuro mbere yo guhaguruka.
Ku wa 13 Nzeri 2025, aba bayobozi bombi bari bagiranye ibiganiro n’abasirikare n’abapolisi bagiye muri ubu butumwa, babibutsa uburyo bazitwara igihe bazaba bari ku butaka bwa Mozambique.
Mu izina rya Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen Nyakarundi yasabye abasirikare n’abapolisi gukomeza indangagaciro z’imyitwarire n’umurava byaranze Ingabo z’u Rwanda kuva zitangira ibikorwa muri Cabo Delgado mu myaka ine ishize.

Yabibukije ko akazi gakomeye kakozwe n’abo basimbuye kagomba gukomezwa, kuko intego atari ukurwana gusa, ahubwo ari no gufasha Leta ya Mozambique kubaka ubushobozi mu rwego rw’umutekano.

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado mu 2021, nyuma y’imyaka iyi ntara yari imaze iri mu maboko y’ibyihebe kuva mu 2017, aho byishe abantu basaga 3,000 abandi ibihumbi 800 bava mu byabo.
Kuva ubwo, ibikorwa by’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda byafashije kugarura ituze. Mozambique yemeje ko hejuru ya 90% by’Intara ya Cabo Delgado hamaze kugaruka umutekano, n’ abaturage basubiye mu buzima busanzwe.