Perezida Kagame yashimye Arsenal ifitanye ubufanye n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda, ku bwo kubona itike ya ½ cy’imikino ya UEFA Champions League, ayifuriza kuzakomeza no mu cyiciro gikurikira.
Arsenal FC yabonye itike yA ½ ku wa 15 Mata 2026, isezereye Sporting CP nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Emirates Stadium. Umukino ubanza Arsenal yari yatsinze Sporting CP 1-0.
Uyu mukino ukirangira Perezida Kagame yanyujije ubutumwa kuri X ashimira iyi kipe yo mu Bwongereza imaze imyaka umunani yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Ati “Mwakoze neza mufatanyabikorwa wa Visit Rwanda ku bwo kubona itike ya ½ mu mikino ya UEFA. Tuzakomeza kubashyigikira no mu cyiciro gikurikira.”
Amakipe y’umupira w’amaguru afitanye ubufatanye n’u Rwanda mu byerekeye kwamamaza ubukerarugendo yose yabonye itike yo gukina imikino ya ½ cya UEFA Champions League ndetse na Bayern Munich ifatanya n’u Rwanda mu byerekeye iterambere ry’umupira w’amaguru.
Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kubona amakipe yose uko ari atatu akorana na Visit Rwanda ageze muri 1/2 cy’imikino ya UEFA Champions League.
Ati “Umusaruro wa Atlético de Madrid, Arsenal na Paris Saint Germain wakomeje kuba mwiza kandi mu buryo buhoraho. Dutegereje imikino iri imbere.”
Muri iki cyiciro Arsenal izahura na Atlético Madrid zombi zikorana na Visit Rwanda, mu gihe Paris Saint Germain na yo ikorana n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo izahura na Bayern Munich yasezereye Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 6-4.









