BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Congo

Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we uherutse kongera gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, bagirana ibiganiro byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi usanzwe uhamye.

Kuri 15 Mata 2026 ni bwo Perezida Kagame yageze i Brazzaville, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Nguesso uzaba ku wa 16 Mata 2026.

Itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko Perezida Kagame yakiriwe ku ngoro ya Perezida wa Repubulika ya Congo izwi nka Le Palais du Peuple iri mu Murwa Mukuru, Brazzaville.

Rirakomeza riti “Abayobozi bombi baganiriye ku mubano usanzwe uhamye hagati y’ibihugu byombi, ku bibazo by’ingenzi bibangamiye umugabane n’ubufatanye mu nzego z’ingenzi mu gukomeza guteza imbere umubano usanzweho. Perezida [Kagame] yifurije mugenzi we wa Congo ishya n’ihirwe muri manda nshya.”

Umuhango w’irahira rya Perezida Nguesso uzabera muri Unity Stadium iri i Brazzaville ku wa 16 Mata. Uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Ugiye kuba nyuma y’amatora ya Perezida wa Congo yabaye tariki ya 15 Werurwe.

Yasize Nguesso agize amajwi 94,65%, atsinda Mavoungou Zinga Mabio wagize amajwi 1,48% n’abandi bakandida batanu bagabanye asigaye. Iyi ntsinzi yamuhesheje kuyobora indi manda y’imyaka itanu.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, na we yageze i Brazzaville ku wa 14 Mata, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Denis Christel Sassou Nguesso.

Bagiranye ikiganiro cyari kigamije kongerera imbaraga umubano uri hagati y’ibihugu byombi, ushingiye ku bufatanye.

Mu byo baganiriyeho harimo gutunganya icyanya cyahariwe inganda n’ubucuruzi cya Maloukou, imishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ingingo y’umutekano mu karere ibihugu byombi biherereyemo.

Umubano w’u Rwanda na Congo umaze igihe kirekire. Wubakiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, umutekano, ubuhinzi, imikoreshereze y’ubutaka no koroshya ingendo zo mu kirere.

Muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville.

Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.

Ni mu gihe RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011.

Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.

Mu 2023, Perezida Kagame yambitse Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda mu ruzinduko, umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika anamugabira inka.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts