Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Mata 2026, Perezida Paul Kagame yageze i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Denis Sassou Nguesso watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Amatora ya Perezida wa Congo yabaye tariki ya 15 Werurwe. Nguesso yagize amajwi 94,65%, atsinda Mavoungou Zinga Mabio wagize amajwi 1,48% n’abandi bakandida batanu bagabanye asigaye. Iyi ntsinzi yamuhesheje kuyobora indi manda y’imyaka itanu.
Umuhango w’irahira rya Perezida Nguesso uzabera muri Unity Stadium iri i Brazzaville ku wa 16 Mata. Uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Ubwo Perezida Kagame yageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Maya-Maya i Brazzaville, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, na we yageze i Brazzaville ku wa 14 Mata, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Denis Christel Sassou Nguesso.
Kuri uyu wa 15 Mata, Minisitiri Nguesso yatangaje ko ikiganiro yagiranye na Dr. Biruta cyari kigamije kongerera imbaraga umubano uri hagati y’ibihugu byombi, ushingiye ku bufatanye.
Mu byo baganiriyeho harimo gutunganya icyanya cyahariwe inganda n’ubucuruzi cya Maloukou, imishinga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ingingo y’umutekano mu karere ibihugu byombi biherereyemo.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Repubulika ya Congo muri Mata 2022, yagaragaje ko mu gihe ibihugu bya Afurika byakwifatanya, byashobora gukemura ibibazo bitandukanye byugarije uyu mugabane.
Yagize ati “Tuzi ibibazo Afurika ifite kandi tuzi ibisubizo. Ikibura ni ugutahiriza umugozi umwe, bikava mu magambo bikajya mu bikorwa, tukumva ko byihutirwa. Ntibyaba ari ishema kuvuga ibintu byiza imyaka myinshi, nyuma tukisanga nta byinshi twagezeho.”
Umubano w’u Rwanda na Congo umaze igihe kirekire. Wubakiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, umutekano, ubuhinzi, imikoreshereze y’ubutaka no koroshya ingendo zo mu kirere.










