BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

U Rwanda rwakiriye Inama y’’Amashuri ya Gisirikare ya Afurika

U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Amashuri Makuru ya Gisirikare ya Afurika (African Conference of Commandants – ACoC), yahuje abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane.

Iyi nama yabereye mu Rwanda yahuje impuguke n’abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare bo mu bihugu birimo Cameroun, Misiri, Guinea, Libya, Mauritania, Maroc, Namibia, Nigeria, Sierra Leone, Malawi, Kenya, Ghana, Tanzania, Botswana, Burundi, Algeria, Zimbabwe, Togo, Uganda, Zambia, Centrafrique, Somalia n’u Rwanda.

Mu gihe cy’iyi nama, u Rwanda rwari ruyoboye iri huriro, rwahererekanyije ubuyobozi na Tanzania igiye gufata izo nshingano.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko iyi nama igamije gufasha amashuri makuru ya gisirikare ku mugabane gusangizanya ubumenyi, ubunararibonye n’ubuhanga mu bya gisirikare.

Ati: “Iyi nama ntigamije gusa guhuza ibigo byigisha iby’ingabo, ahubwo ni urubuga rwo guhurizaho ubuhanga n’ubwenge bwa gisirikare bwa Afurika. Ni aho ibitekerezo bihurizwa hamwe, imigenzo n’amahame ya gisirikare agatunganywa, ndetse n’ubufatanye bugashimangirwa mu rwego rwo kubaka imikoranire ihamye hagati y’ingabo za Afurika n’iz’uturere tugize umugabane, mu rwego rwo kubaka Afurika ifite umutekano, ishikamye kandi yishingiyeho.”

Yakomeje avuga ko ubufatanye mu burezi bwa gisirikare ari inkingi y’ingenzi yo guteza imbere ubunyamwuga, ubumwe n’ahazaza hahuriweho.

Ku ruhande rwa Tanzania, Maj Gen Stephen Mnkande, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rya Gisirikare muri icyo gihugu kandi ugiye kuyobora ACoC, yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije umugabane.

Na ho Air Commodore (Brig. Gen) N. Maghidir wo muri Libya, yavuze ko ubufatanye ari nkingi ikomeye Afurika ikwiye kubakiraho umutekano wayo, yibutsa ko “nta gihugu cyakwiyubakira umutekano cyonyine kidafatanyije n’ibindi.”

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts