Umuhanzikazi w’Umunyarwanda, France Mpundu, yatsinze bagenzi bane bari bahatanye bagombaga gushakwamo babiri bakomeza muri ¼ cy’ikiganiro ‘Secret Story’ kiri kubera muri Afurika y’Epfo.
France akaba yabonye intsinzi ayikesha majwi y’Abanyarwanda bamutoye cyane, bimufasha gukomeza muri iki kiganiro, akaba yakomezanyije na Sarah wo muri Côte d’Ivoire, mu gihe Ouaidou wo muri Tchad na Josée wo muri Bénin bahise basezererwa.

Ubu hakaba hasigayemo umunani muri irushanwa rihemba uwabaye uwa mbere asaga miliyoni 50 z’ amafaranga y’ u Rwanda.
Ni ku nshuro ya kabiri iki kiganiro kibera muri Afurika, aho umwaka ushize cyegukanwe na Awa Sanoko wo muri Côte d’Ivoire.
Muri uyu mwaka, ‘Secret Story’ yitabiriwe n’abagera ku 18 baturutse mu bihugu 16 byo muri Afurika bikoresha Igifaransa. Iki kiganiro gitambuka kuri CANAL+ POP kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu saa 20:15, naho ku wa Gatandatu kuri CANAL+ Magic guhera saa 22:30.
Iki kiganiro cyakomotse ku gikunzwe cyane mu Bufaransa, aho kimaze imyaka 18 gitambuka kuri shene nka TF1 na RTL
Reba indirimbo Nzagutegereza ya France Mpundu.









