BREAKING

Imyidagaduro

Yvan Muziki na Marina bitegura kurushinga bakiriye incuti zabo ku meza

Yvan Muziki na Marina baherutse kwiyemeza kurushinga bakiriye ku meza inshuti zabo mu mugoroba wo kwinegura wabereye muri Delight Hotel i Nyarutarama mu ijoro ryo ku wa 21 Gashyantare 2026.

Bitewe n’uko Yvan Muziki yatunguriye Marina mu gitaramo akamwambika impeta, kandi akaba yari yarabigize ibanga rikomeye, hari benshi mu nshuti zabo batari barabashije gutumira ari nayo mpamvu bateguye uyu mugoroba wo kwinegura.

Ni umugoroba utaranzwe n’amagambo menshi cyane ko wari uwo guhura bagasangira bagasabana, Marina akereka Yvan Muziki inshuti ze ndetse nawe akabona inshuti z’uwo bitegura kurushinga.

Muri ibi birori Yvan Muziki yashimiye abitabiriye ibirori byabo, ahamya ko we na Marina bamaze imyaka itandatu mu rugendo rw’urukundo rwaranzwe n’ibibazo, icyakora bakabitsinda uyu munsi bakaba bariyemeje kurushinga.

Ati “Uyu muntu yambereye imfura ambera inshuti nziza, sinzi ikintu nakubwira uretse kukubwira ko wambereye umugisha. Burya inshuti yawe ntabwo iguta ikurwanaho kugeza igihe yizereye ko igufite.”

Uyu muhanzi yahishuye ko itariki 14 Gashyantare 2026 yamwambikiyeho impeta ifite igisobanuro kidasanzwe kuri bo kuko ari wo munsi bakundaniyeho mu myaka itandatu ishize.

Marina we mu ijambo rye yagize ati “Reka mbabwize ukuri, njye byarandenze, ntabwo nigeze ntekereza ko uyu munsi wagera ndi kumwe n’inshuti zanjye n’inshuti ze turi kwishimira urukundo […] umugabo wanjye ndamukunda cyane yambereye inshuti nziza mu buryo ntabasha gusobanura kandi ndamukunda, ibintu tutacanyemo mu myaka itandatu ndizera ko nta bihari kuko ikizami twaragitsinze.”

Mu Kiganiro n’ itangazamakuru, Yvan Muziki na Marina bahamije ko bari mu myiteguro y’ubukwe icyakora bagira ibanga itariki n’ukwezi bazabukorera, gusa bahamya ko ari muri uyu mwaka.

Mu ijoro ryo ku wa 13-14 Gashyantare 2026 mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Yvan Muziki, yaratunguranye yambika impeta y’urukundo Marina amusaba ko yazamubera umugore ndetse biyemeza kurushinga.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts