Mu bihe bya vuba abahanzi nyarwanda barimo abaririmbyi, abakora vlog, ‘abanyamakuru n’abandi bashyira ibihangano byabo bitandukanye kuri YouTube bashobora gutangira kubona amafaranga bakura ku bihangano byabo bya YouTube bitabaye ngombwa ko bifashisha ibihugu by’amahanga.
Ibi akaba ari bimwe mu byo Minisitiriri w’ urubyiruko n’ ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdhalah yabwiye abagize komisiyo y’ uburezi, ikoranabuhanga, umuco , sport n’ urubyiruko mu Inteko nshingamategeko y’ U Rwanda muri iki cyumweru dusoje.

Dr. Utumatwishima, yavuze ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rwinjizwe ku rutonde rw’ibihugu byemerewe gukoresha uburyo bwa YouTube bwo kubona amafaranga (monetisation).
Kugeza ubu, u Rwanda ntiruri mu bihugu byemerewe YouTube monetisation, ibituma abahanzi bakorera hano babura amahirwe yo kubona inyungu cyangwa bagasabwa kwiyandikisha binyuze mu bindi bihugu.
Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko Leta y’ U Rwanda yatangiye kuvugana n’ ikigo cya Google ari na cyo ny nyiri YouTube ngo harebwe uburyo izi nzitizi zakurwaho ndetse n’ibijyanye na Ads bitangire kujya bitambuka mu mashusho areberwa kuri Youtube mu Rwanda.
Min Dr. Utumatwishima yagize ati: “Kugeza ubu mu Rwanda, iyo urebye amashusho ya YouTube, ubikora udahura n’abamamaza cyangwa se Ads. Ibi bituma abakora ibihangano batabasha kubona amafaranga. Nituramuka twemeye ko abamamaza bagaragara, urubyiruko rushyira amashusho kuri YouTube ruzabona amahirwe menshi yo kwishyurwa,”

Yasobanuye kandi ko kuri ubu, abashyira ibihangano byabo kuri YouTube b’Abanyarwanda babona amafaranga gusa iyo amashusho yabo arebwe n’abantu bari mu bihugu Ads zemewemo.
Yakomejeagira ati: “Iyo umuntu uri mu Rwanda arebye amashusho ya YouTube akorerwa mu gihugu, nyirayo ntacyo abona. Ariko iyo umuntu arebye ayo mashusho ari mu gihugu cyemerewe Ads nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyir’ ibihangano ahabwa amafaranga,”
Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko ibiganiro biri gukorwa bigenda neza kandi ko bishobora gutuma vuba aha abahanzi nyarwanda batangira kubona amafaranga avuye no ku bareba amashusho yabo bari mu Rwanda.