Kuri uyu wagatandatu ni bwo byamenyekanye ko Alphonse Kilimobenecyo umwe mu banyabugeni b’abahanga u Rwanda rwagize mu mateka yitabye Imana.

Uyu mugabo witabye Imana afite imyaka 66, ni we wahanze byinshi mu birango bikoreshwa mu gihugu magingo aya, kuva ku ibendera ry’igihugu, ikirangantego, inote z’amafaranga zimwe na bimwe mu biceri.

Kilimobenecyo, ni gake cyane yavuzwe mu itangazamakuru nubwo yakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Yari umuntu uca bugufi, ariko ufite impano ifutse, agakunda kuganira no gutebya ku buryo abantu bato bamwibonagamo.
Ubugeni yabutangiye akiri muto, yiga mu Ishuri ry’Ubugeni ku Nyundo, aratsinda, aharangije abona amahirwe yari yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete , ajya gukomereza iby’ubugeni muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, yiga ibijyanye na ‘Arts graphiques’.
Asoje amasomo, yagarutse mu Rwanda maze mu 1988, abona akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’abanyeshuri aho yari ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora design.
Yatangiye akoresha intoki kuko icyo gihe mudasobwa zari zitaraza, gusa yaje kugura iye bwa mbere mu 1989.
Mu bihangano yahanze bigikoreshwa magingo aya, harimo Ibendera ry’Igihugu, ryatangiye gukoreshwa ku wa 31 Ukuboza 2001. Ryo n’ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda. Icyo gihe yarushije abandi bari bahatanye, ibye aba aribyo bitsinda ku rwego rw’igihugu.
Ubwo yahangaga ibendera ry’igihugu, igitekerezo cyo gushyiramo izuba cyari icye bwite, mu byo bari basabwe gutekereza, nta cyari kirimo.
Kimwe n’ibindi birango yahanze, yaharaniraga iteka kuzana ikintu gishya cy’umwihariko ariko gifite igisobanuro cyihariye.
Ni we wahanze kandi byinshi mu birango bikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda magingo aya. Kuva ku miterere y’uburyo amagambo agomba kuba yanditse ku bikoresho byazo, kugera ku birango by’imitwe itandukanye ya gisirikare,l Byose yabigizemo uruhare.
Mu bihe bitandukanye, yahanze kandi n’ibindi birango byagiye bikoreshwa mu birori binyuranye harimo n’Ingabo yahawe Perezida Kagame mu 2017.

Mu note yashushanyije, harimo iya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw ndetse n’ibiceri birimo icy’amafaranga 100 gikoreshwa ubu.









