Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), yatangaje ko irushanwa rikomeye rihuza amakipe ya mbere ku mugabane mu cyiciro cy’abagabo CAVB Men’s Club Championship rizabera mu Rwanda mu 2026.
Ni irushanwa ngarukamwaka rizaba riba ku nshuro ya 47, rikazahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri shampiyona z’ibihugu byabo ndetse n’andi makipe akomeye yo ku mugabane wa Afurika. Biteganyijwe ko rizabera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.
Mu itangazo CAVB na FRVB basohoye, bavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira iri rushanwa rikomeye, rikunzwe cyane cyane kubera urwego rwo hejuru rw’imikino n’ubwitabire bw’amakipe akomeye yo ku mugabane.
Itangazo

Irushanwa riheruka kuba mu 2025 ryabereye mu Mujyi wa Misurata muri Libya, ryongeye kwegukanwa n’ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu. Ku ruhande rw’u Rwanda, APR VC yitwaye neza igarukira ku myanya ine ya mbere, isoza irushanwa ku mwanya wa kane.
Nk’uko amategeko abiteganya, igihugu cyakira rihagararirwa n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka wabanje. Bivuze ko mu 2026 u Rwanda rushobora kuzahagararirwa na: APR VC, Police VC, REG VC na Kepler VC
Aya makipe ni yo azaba afite amahirwe yo guhagararira igihugu mu rugamba rukomeye rwo kubaka izina rya Volleyball nyarwanda ku rwego rw’Afurika.
U Rwanda rumaze kugira amateka yihariye muri iri rushanwa, dore ko mu 2022 ikipe ya Gisagara VC yabaye iya mbere mu mateka y’igihugu yegukanye umudali wa bronze, nyuma yo gutsinda Port de Douala yo muri Cameroun amaseti 3-1 ubwo irushanwa ribereye i Kelibia muri Tunisia.
U Rwanda rukomeje kwiyubaka no kuzamura urwego rwa Volleyball, bityo kwakira iri rushanwa binitezweho guteza imbere siporo, guteza imbere isura y’igihugu mu ruhando rwa siporo mpuzamahanga ndetse no kongera ubukerarugendo bushingiye ku mikino.









