BREAKING

AmakuruImikino

Visit Rwanda igiye kujya yamamazwa na Los Angeles Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko gahunda ya Visit Rwanda yabaye umuterankunga mushya wa Los Angeles Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL).

Amakuru yatangajwe agaragaza ko ari ubwa mbere ikigo gikomoka muri Afurika kigaragaye mu kwamamaza muri NBA ndetse no muri NFL, shampiyona ebyiri zikomeye z’imikino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

RDB ivuga ko ubu bufatanye bugamije gufasha u Rwanda kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari imwe y’amadolari y’Amerika mu bukerarugendo bitarenze mu 2029.

Mu masezerano na Los Angeles Rams, Visit Rwanda izajya yerekana ibikorwa byayo byo kwamamaza kuri SoFi Stadium yakira abafana basaga ibihumbi 70, kuri Hollywood Park iri kubakwa, ndetse no ku myambaro y’imyitozo n’iy’imikino y’ikipe.

Ku ruhande rwa Basketball, amasezerano na LA Clippers azibanda ku guteza imbere uyu mukino mu Rwanda, harimo kuvugurura ibibuga bya Basketball no gutanga amahugurwa ku batoza b’Abanyarwanda binyuze mu ikipe ishamikiye kuri yo, San Diego Clippers yo muri G League. Abatoza n’abakinnyi bazanahabwa amahugurwa mu ikoranabuhanga, ndetse aba batoza bajya basura u Rwanda bagamije gusangiza ubunararibonye bwo guteza imbere impano z’abakiri bato.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko aya masezerano azafasha gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’umujyi wa Los Angeles. Yagize ati: “Binyuze mu bufatanye bwa LA Clippers na LA Rams, u Rwanda na Los Angeles bizagirana ubumwe mu guteza imbere imikino.”

Aya masezerano mashya yiyongereye ku yo u Rwanda rufitanye n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi arimo Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Atlético de Madrid yo muri Espagne na FC Bayern Munich yo mu Budage.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts