BREAKING

GospelImyidagaduro

Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada

Nyuma y’imyaka ibiri basubitse igitaramo bari bafite muri Canada, itsinda ry’abavandimwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryamaze kwemeza ko rigiye gutaramira muri Canada bahereye mu Mujyi wa Vancouver.

Ibi bitaramo bagiye guhera Vancouver bitegerejwe ku itariki ya 18 Ukwakira 2025, icyakora nk’uko umujyanama w’aba bahanzi, Murindahabi Irénée, yabigarutseho, bazazenguruka mu mijyi itandukanye.

Murindahabi Irénée ati “Igitaramo cya mbere tuzagihera ahitwa Vancouver, nyuma turi gutekereza ko tuzakomereza mu yindi mijyi kuko ni ibitaramo bishobora kuzageza n’umwaka utaha. Icyakora kubera izindi nshingano tuzataha, tuzongere gusubirayo nyuma.”

Iki gitaramo cyemejwe nyuma y’uko mu 2023 aba bahanzi byari byavuzwe ko bagomba kujya gutaramira muri Canada ariko biza guhagarara mu buryo butunguranye.

Murindahabi yavuze ko ikintu cyari cyatumye ahagarika iby’iki gitaramo mu 2023 ari uko yabonaga akavuyo mu babafashije kugitegura.

Ati “Nabonaga abari kudufasha kugitegura bifitemo akavuyo mfata icyemezo cyo kubivamo.”

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe b’abahanzi bagezweho mu muziki wa Gospel nyarwanda. Batangiye urugendo rwabo mu 2018, bavuye mu kuririmba mu rusengero batangira gushyira hanze indirimbo zabo bwite.

Bamamaye mu ndirimbo nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo”, Ibuye”, zigaragaramo ubutumwa bwo gukomeza kwizera no gushimangira ko Imana ikora ibikomeye mu buzima bwa muntu.

Kuri ubu bari kwagura umuziki wabo binyuze mu ndirimbo zanditse no mu Kiswahili, mu rwego rwo kwagura ubutumwa bwabo ku ruhando mpuzamahanga.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts