BREAKING

AmakuruPolitiki

Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026, yagize Uwera Jean Maurice Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.

Uwera asimbuye Alain Mukuralinda witabye Imana muri Mata 2025 azize uburwayi bwo guhagarara k’umutima.

Muri Gashyantare 2025 ni bwo Jean Maurice Uwera, wari umaze kumenyekana cyane nk’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka Waramutse Rwanda no mu makuru ya Televiziyo y’u Rwanda, yahawe inshingano zo kuyobora radiyo SK FM.

Uwera Jean Maurice amaze imyaka igera kuri 14 mu itangazamakuru, afite inararibonye mu gutangaza amakuru no mu bijyanye n’itumanaho, ndetse akaba azwi nk’inzobere mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Mbere yo kuyobora SK FM, yakoze imirimo itandukanye muri RBA kuva mu 2016, irimo gutangaza amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, kuyobora Magic FM n’izindi nshingano zitandukanye mu itangazamakuru.

Yatangiye umwuga we mu 2011, akorera kuri Flash FM & TV, aho yari Umuyobozi ushinzwe Ikorwa ry’Ibikorwa n’Amakuru (Production Manager).

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts