Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akomeje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan kuva ku wa 19 Nzeri 2025, rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Azerbaijan, ibihugu byatangije umubano ku mugaragaro mu 2017.

Mu gitondo cyo ku wa 20 Nzeri, Perezida Kagame yahaye icyubahiro intwari n’abayobozi b’ingenzi ba Azerbaijan, asura ‘Alley of Honor’ ashyira indabo ku mva ya Heydar Aliyev wabaye Perezida wa Azerbaijan ndetse n’iya Zarifa Aliyeva wari umugore we witabye Imana mu 1985.

Nyuma yaho, yasuye ‘Alley of Martyrs’ rushyinguyemo abaguye mu rugamba rwo kubohora no guharanira ubwigenge bwa Azerbaijan, by’umwihariko mu ntambara ya Nagorno-Karabakh, urwibutso rwubakiye ku bunararibonye bw’ubwitange n’ubudaheranwa byaranze abaturage b’iki gihugu.

Nyuma y’uru ruzinduko, Guverinoma zombi zasinyanye amasezerano atanu y’ubufatanye mu buhinzi, uburezi, itumanaho ryo mu kirere, ubucuruzi n’imitangire ya serivisi. Aya masezerano yashyiriweho umukono na Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Itumanaho ku ruhande rw’u Rwanda, na Jeyhun Bayramov, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Azerbaijan.

Ayandi yashyiriweho umukono na Ruslan Nasibov, Ambasaderi wa Azerbaijan mu Rwanda na Juliana Kangeli Muganza, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB. Perezida Kagame na mugenzi we Ilham Aliyev bakurikiriye uyu muhango bombi bagaragaza icyizere ko amasezerano azatanga umusaruro wihuse.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka kugira ngo amasezerano asinywe atange umusaruro yitezweho, yibutsa Perezida Aliyev ko afite inshuti mu Rwanda kandi ko aya mahirwe y’ubufatanye azifashishwa mu rugendo rw’iterambere.
Perezida Aliyev we yavuze ko yishimiye umubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi, ashimangira ko hashize igihe intumwa zaturutse muri Azerbaijan zisura u Rwanda, ndetse yibutsa ko umwaka ushize Umuryango Heydar Aliyev Foundation wasuye Kigali.

Yongeyeho ko hakenewe imbaraga mu kongera abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Azerbaijan, kuko kugeza ubu ari umwe gusa ubarizwa i Baku, agaragaza ko ari imwe mu ntego za gahunda ya buruse za Leta ya Azerbaijan.
Mu gusoza uyu munsi, Perezida Kagame yasuye ikigo ASAN Service Center kizwiho guhuriza hamwe serivisi za Leta n’ibigo byigenga zirenga 320, kikaba cyarahindutse icyitegererezo ku bihugu byinshi ku isi mu mitangire ya serivisi inoze kandi yihuse.
Ubuyobozi bw’iki kigo na RDB basinye amasezerano y’ubufatanye hagamijwe gufasha u Rwanda gushyiraho uburyo bushya bwo gutanga serivisi mu buryo bunoze. Perezida Kagame yavuze ko yiteguye kwigira byinshi ku mikorere ya ASAN, anashimangira ko hari byinshi u Rwanda ruzungukira muri ubu bufatanye.









