Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha bitandatu birimo icyo kugirirana nabi ubutegetsi buriho akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ingabire Victoire akurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwirakwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyo kwigaragambya.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeze.
Nyuma yo kutanyurwa n’imikirize y’urubanza, Ingabire Victoire yahise ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko yafungurwa by’agateganyo mu iburanisha ryabaye ku wa 4 Kanama 2025.
Ingabire Victoire Umuhoza yasobanuye ko hari impamvu umunani zatuma afungurwa by’agateganyo, icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kigateshwa agaciro.
Izo zirimo kutubahiriza ububasha bw’urukiko bukwiriye, ko hari ibyaha bibiri byashaje, kuba umucamanza yarasuzumye impamvu zikomeye ku byaha bimwe kandi Ubushinjacyaha butarigeze bubitangira impamvu zikomeye no kuba itegeko ryatumye afungwa rinyuranye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasuzumye ibibazo bitandukanye birimo kumenya niba atunganiwe mu buryo bukwiriye, kumenya niba umucamanza yarashingiye ku mpamvu zikomeye kandi ubushinjacyaha butarazigaragaje, kumenya niba Urukiko rwarashingiye ku bimenyetso byabonetse mu buryo butemewe n’amategeko, kuba Ingabire yafungurwa by’agateganyo n’ibindi.
Ku bijyanye no kuba Ingabire Victoire Umuhoza akunze kugaragaza ko atunganiwe mu buryo bukwiriye kuko hari umunyamategeko we yifuzaga wo muri Kenya ariko akaba atarahawe uburengenzira bwo gukorera mu Rwanda by’agateganyo, Urukiko rusanga kuba yunganiwe na Me Gatera Gashabana kandi aho yabajijwe hose ari we wagiye umwuganira bikaba bitafatwa ko atunganiwe byemewe n’amategeko kuko yamwihitiyemo.
Rusanga Ingabire Victoire yarahisemo umwavoka w’umunya-Kenya atabanje kureba icyo amategeko ateganya hagati y’ingaga z’abavoka.
Ku kijyanye n’umwanzuro w’Ubushinjacyaha wasubizaga ku bujurire bwa Ingabire wasabirwaga guteshwa agaciro ngo kuko wari washyizwe mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko bitinze, urukiko rusanga kuba Ingabire ari we wajuriye anenga icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze, Ubushinjacyaha bugasubiza ku mwanzuro we nta nenge irimo kuko nta gihe ntarengwa cyo gutanga umwanzuro.
Urukiko rusanga umwanzuro w’Ubushinjacyaha ari wo ukubiyemo imiburanire yabwo bityo ko uteshejwe agaciro rwaba rwimye uburenganzira bungana ababuranyi bwo kwiregura.
Ku kijyanye n’ingingo ya 106 yashingiweho afatwa, Ingabire Victoire avuga ko itandukanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rugaragaza ko ibyasabwaga mu rukiko rw’ibanze byo kumufunga no kumufungura ntaho bihuriye n’ibiteganywa n’iyo ngingo, bityo ko nta nenge iri muri icyo cyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze.
Rwanavuze kandi ko ikirego cyo mu Rukiko rw’Ibanze cyaburanishijwe ku wa 15 Nyakanga mu gihe ikirego avuga ko yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga, yagitanze ku wa 17 Nyakanga 2025 bityo ko nta ngaruka byari kugira kuri urwo rubanza.
Urukiko kandi rwagaragaje ko bitafatwa ko impamvu za Ingabire Victoire zitasuzumwe ngo arekurwe ahubwo ko hari impamvu zikomeye zagaragaye zituma akurikiranwa afunzwe.
Ku bijyanye no kuba hari ibyaha birimo gucura umugambi wo guteza imvururu muri rubanda no gutangaza amakuru y’ibihuha kandi byarashaje, Urukiko rusanga kuba yarabajijwe rimwe ariko iperereza rikaba ryarakomeje bitabarwa ko ibyo byaha byashaje.
Ku kijyanye n’icyo gutangaza amakuru y’ibihuha ngo nticyasaza kuko ari icyaha cy’imaragihe kandi n’ubu ayo makuru yatambutsaga akiri ku muyoboro wa Youtube.
Ku bijyanye no kuba Ingabire yaragaragaraje ko Urukiko rwasesenguye impamvu zikomeye kandi Ubushinjacyaha butari bwazigaragaje n’uruhare rwe rutagaragara muri byo, urukiko Rwisumbuye si ko rubibona.
Urukiko rusanga ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda hari amajwi yafashwe yumvikanamo ingabire Victoire, Mwenzangu na Ntamuhanga Cassien abagezaho gahunda y’uko bategura umugambi wo gukora imyigaragambyo, imvugo ya Hamad waguriwe smart phones na Ingabire ngo azabashe gukurikirana amahugurwa, ubuhamya bwa Nzabandora Boniface, link ya Youtube igaragaza ikiganiro kigamije kubiba umwiryane cyasohotse kuri Umubavu TV, amahugurwa yigiwemo Strategy na Tactic n’ibindi.
Ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, hari ubutumwa bwagaragajwe bw’ibiganiro hagati ya Sibomana Sylvain na mukecuru(Ingabire Victoire) amusaba gukwirakwiza za tract zirimo ubutumwa bugamije kugirira nabi ubutegetsi, ibiganiro bye avuga ku myigaragambyo n’ibyo bakoresha bagiye kuyikora, kuba abarwanyi ba Rud Urunana barahamije ko bakoranaga na FDU Inkingi ya Ingabire n’ibindi.
Rusanga ibyo byose ari impamvu zikomeye zatuma akekwaho ibyaha aregwa bityo ibyo avuga ko nta mpamvu zikomeye kandi ko uruhare rwe rutagaragazwa muri ibyo byaha nta shingiro bifite.
Ku bijyanye no kuba Nzabandora Boniface adakwiye kuba umutangabuhamya cyangwa ngo ubuhamya buhabwe agaciro, Urukiko rwavuze ko nta shingiro bifite kuko nta nenge irimo kuba yatanga ubuhamya kandi bakaba badahakana ko ibyo avuga byabayeho.
Ku biyanye n’ibimenyetso uregwa avuga ko byafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko birimo nk’ibimenyetso by’amajwi bikaba bitahabwa agaciro, Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha kandi ari nabyo byasuzumwe gusa mu Rukiko rw’Ibanze hatasuzumwe ibijyanye n’ibimenyetso bityo iyo mpamvu y’ubujurire ntigomba guhabwa agaciro.
Ku kijyanye no kuba yarekurwa by’agateganyo ashingiye ku kuba yaratanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga arega ingingo ya 106 avuga ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga, Urukiko rusanga kuba Ingabire Victoire aregwa ibyaha by’ubugome agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo.
Rwategetse ko Ingabire Victoire akomeza gufungwa by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere.