Urukiko rwa Gisirikare rwa Nyamirambo rwategetse ko abasivili n’abakozi ba RCS bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe barekurwa by’agateganyo.
Abo rwategetse ko barekurwa barimo Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego. Abasivili nabo barimo abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga ndetse n’umufana wa APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani.
Abasirikare batatu barimo Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi, urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha.
Abo bose bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.
Mu iburanisha ryabaye mu muhezo, ku wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2025, ubushinjacyaha bwasabiraga aba baregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ni mu gihe abaregwa bo basabye urukiko ko baburana badafunzwe.
Ibi byaha baregwa ni ibifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League ndetse n’izindi ngendo zagiye ziba mu bihe bitandukanye zirimo iza ba ofisiye ba RCS.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwagaragaje ko Captain Peninah Mutoni yagiye akorera abantu batandukanye uburiganya abizeza kugurirwa amatike aho amafaranga yagiye anyuzwa kuri nimero ye, konti ye yo muri Zigama CSS n’ayo yahawe mu ntoki.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma Kalisa Georgine na Captain Peninah Mutoni bakekwaho ibyaha hashingiwe ku nyandiko mvugo za bamwe mu bagiye basabwa kwishyura amafaranga ngo bahabwe itike y’indege.
Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha ndetse abanyamakuru n’abafana ba APR FC bakavuga ko bishyuye amafaranga y’itike y’indege.
Peninah Umutoni yireguye avuga ko afite inzitizi zirimo kuba yarafashwe agufungwa binyuranyije n’itegeko kandi ku cyaha kimwe yari agikurikiranyweho kuko Urukiko rwari rwarategetse ko akurikiranwa adafunzwe, kandi icyemezo kidakwiye guhinduka uretse habonetse ibimenyetso bishya.
Kalisa Georgine na we yahakanye ibyaha akurikiranyweho, avuga ko atigeze akorana na Captain Peninah Mutoni ngo kuko nta nama bigeze bakorana.
Biganiro we yireguye avuga ko yagiye kuko yari yasabwe gushakira abakinnyi ikipe ya APR FC ariko ko itike y’indege yamujyanye yishyuwe n’umuntu ku giti cye.
Ishimwe Ricard na we yahakanye ibyaha akavuga ko yashatse abaterankunga ashaka 800$ yari kumufasha mu rugendo aho yari bugende na Egypt Air gusa indege iza kumusiga atarabona Visa.
Nyuma yo kubona ko indege imusize, yegereye ubuyobozi bwa APR FC abubwira ko indege yari kumujyana yamusize ariko bumusaba guhagarikisha iyo tike akazafashwa kugenda mu ndege yatwaye abakinnyi ba APR FC yiyishyuriye.
Benshi mu bafana n’abanyamakuru biregura bagaragaza ko batanze amafaranga yari yasabwe kandi agahanwa Captain Peninah Mutoni bamwe bakoresha MoMo, abandi bakayamuha mu ntoki mu gihe abandi bayashyiraga kuri konti ye naho abandi bayahaga Kalisa Georgine.
Mugisha Frank uzwi nka Jangwani wari Umuvugizi w’abafana ba APR FC yagaragaje ko icyaha aregwa atacyemera kuko abafana ari bo bamwishyuriye itike kugeza imugezeho nta ruhare yigeze abigiramo.
Reagan yireguye avuga ko yari yajyanye na APR muri Tanzania ijya gukina na Azam nk’umunyamakuru ariko ko mu Misiri yagiyeyo nk’umukunzi w’umupira w’amaguru kandi ko yatanze amafaranga y’urugendo yari yasabwe.
Urukiko rusanga Murigande hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Rusanga Kuba Captain Peninah Umutoni aburana ahakana icyaha kandi hari abantu yasabiye amatike ari impamvu zikomeye zituma akekwaho ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Hari impamvu zikomeye kandi zituma akekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Urukiko rusanga kandi hari impamvu zikomeye zituma Peninah akekwaho icyaha cyo gukoresha imitungo wa Leta icyo utagenewe.
Rusanga nta mpamvu zikomeye zituma Kalisa Georgine akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Urukiko rwategetse ko Abasirikare batatu baregwa muri uru rubanza bafungwa by’ agateganyo na ho abanyamakuru, abakozi ba ECS n’ abafana BA APR FC bakarekurwa by’ agateganyo