Urubyiruko rurenga 500 rwo mu Ntara zose z’Igihugu rwatumiwe mu gikorwa cyo kuganura inyubako ya ‘Zaria Court’, aho uretse amarushanwa yo kugaragaza impano zabo mu mukino wa Basketball, bazanasusurutswa n’abanyamuziki batandukanye.
Uyu muhango uteganyijwe ku wa 5 Nyakanga 2025 wateguwe n’umuryango ‘Shooting touch’ usanzwe ufasha ababyeyi bo mu bice bitandukanye gukora siporo ndetse na ‘Let it fly’, umuryango mpuzamahanga ukunze gufasha urubyiruko rufite impano mu mukino wa Basketball ku bufatanye na ‘Our past Initiative’ ari nayo iri gukurikirana ibikorwa bya buri munsi by’imyiteguro.
Umuyobozi wa Our Past Initiative, Intwali Christian yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo hanze ya Kigali guhurira hamwe bakagaragaza impano zabo cyane ko hari n’abashobora kuboneramo amahirwe yo gukabya inzozi zabo.
Ati “Urumva muri iki gikorwa tuzakorana n’umuryango ‘Let it fly’ usanzwe ufasha abanyempano bakiri bato, ari nayo mpamvu hazaba amarushanwa mu mukino wa Basketball kugira ngo abafite impano bazaba bigaragaje babe bahabwa amahirwe yo gukabya inzozi zabo.”
Uyu musore yavuze ko urubyiruko ruzitabira iki gikorwa ari urufite aho rusanzwe ruhurira n’ibikorwa bya ’Shooting touch’, umuryango umaze kumenyerwa mu gukundisha abakuze siporo by’umwihariko umukino wa Basketball.
Intwali avuga ko bahisemo guhuriza uru rubyiruko muri ‘Zaria Court’ nk’imwe mu nyubako zujuje ibisabwa iherutse kuzura mu Mujyi wa Kigali bityo banabashe kuyiganura.
Ati “Inshuro nyinshi iyo ugiye mu ntara, wumva urubyiruko rukubwira ko ibikorwa remezo byubakwa i Kigali bifite abo byagenewe, nyamara sibyo. Ubu ni uburyo bwiza bwo kubereka ko ibyiza Igihugu kigeraho nabo ari ibyabo.”
Uretse imikino inyuranye, abazitabira iki gikorwa bazasusurutswa n’abanyamuziki barimo Shemi, Bruce The 1st, Rocky. Try, DJ Ninny na DJ Ira, mu gihe kwinjira byo bizaba ari ubuntu.

Zaria Court ni inyubako y’ibikorwa bitandukanye yujujwe mu Mujyi wa Kigali na Masai Ujiri.
Nubwo itaratahwa ku mugaragaro abakunzi b’imyidagaduro n’imikino bo bakomeje kuyiganura umunsi ku wundi kuko idasiba kwakira ibikorwa nk’ibi kuva byakwemezwa ko yamaze kuzura.