BREAKING

AmakuruPolitikiUburezi

Umwaka w’amashuri watangiye, Minisitiri w’Uburezi asaba ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana

Mu Rwanda hose kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, hatangijwe ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025/2026. Ku rwego rw’igihugu, umuhango wo gutangiza uyu mwaka wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaterera iyo ngo bumve ko imyigire y’umwana ireba umwarimu gusa, ahubwo na bo bakagira uruhare mu gukurikirana uko abana biga no kumenya uko babafasha bageze mu rugo.

Yagize ati:“Ababyeyi dusangiye kurerera igihugu. Amashuri yiteguye gufasha abana ariko ntabwo ahagije ngo bigiremo byose. Ababyeyi nabo bagomba kubaza uko abana biga, icyo bakora kugira ngo babafashe kwiga neza. Ntibarebere gusa ahubwo tugafashanya kugira ngo abana batsinde.”

Hatangijwe umwaka w’ amashuri 2025/2026

Minister Dr. Nsengimana yavuze ko hari ababyeyi bibwira ko kohereza umwana ku ishuri bihagije, ntibamenye niba yiga neza cyangwa afite ibibazo, bikaba intandaro yo kudindira kwabo mu masomo.

Minisitiri w’ Uburezi Dr Joseph Nsengimana yasabye ababyeyi kwita ku myigire y’abana

Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, Urujeni Martine, Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yavuze ko hakiri ikibazo cy’ababyeyi batinda cyangwa bakirengagiza kwishyura ifunguro ry’abana ku ishuri.

Ati:“Twakoze ubukangurambaga bwo gusaba ababyeyi kwishyura kare uruhare rwabo ku ifunguro ry’abana. Ni ikibazo cyagaragaye ariko dukomeje kubibutsa kugira ngo abana bose barye ku ishuri.”

Abanyeshuri na bo berekanye uburyo biteguye neza uyu mwaka mushya.

Nshimiyimana Jesca, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko mu biruhuko bafashije ababyeyi ariko banasubiyemo amasomo.

Ati: “Twafashe umwanya wo kuruhuka no gufasha ababyeyi, ariko nanone twasubiyemo amasomo kugira ngo tuzagaruke ku ishuri twiteguye.”

Ku rwego rw’ Igihugu iki gikorwa cyatangirijwe ku Rwunge rw’ amashuri rwa Kicukiro

Ibyishaka Fabrice, uri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko azanye ingamba nshya zo kwiga cyane akurikije urugero rw’abatsinze umwaka ushize.

Ati: “Twagerageje kurebera ku bakoze neza umwaka ushize, natwe bidutera imbaraga kugira ngo tugire ibyo duhindura mu myigire yacu, tuzatsinde neza cyangwa turusheho.”

Urwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro, rwubatswe mu 1964, kuri ubu rwakira abanyeshuri 2,708 barimo abakobwa 1,346 n’abahungu 1,362.

Mu Mujyi wa Kigali honyine, hateganyijwe gutangira abanyeshuri ibihumbi 430 mu mashuri 669 awugize.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts