Icyo gihe uyu munyezamu yatanzweho agera kuri miliyoni magane z’amafaranga y’ U Rwanda ku masezerano y’ imyaka ine. Ntwari Fiace akigera muri Kaizwr Chiefs yatangiye ari wemuzamu wa mberew’ iyi kipeimwe mu z’ ubukomber muri icyo gihugu gusa ni umwanya yagiye atakaza uko iminsi yagendaga yicumakugeza atakinabarizwa muri 18 ikipe izana ku kibuga.
Uyu mukinnyi akigera muri iyi kipe yabonye umwanya wo kubanza mu kibuga gusa nyuma y’iminsi micye ahita awutakaza biyanye n’uko yashinjwaga gutsindisha ikipe none kugeza ubu no kuza ku ntebe y’abasimbura bisigaye biba bigoye.
Ntwari Fiacre abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aherutse guca amarenga yo gutandukana na Kaizer Chiefs asezera abo bayibanyemo.
Ku rundi ruhande n’ubwo bimeze gutya ariko umutoza w’Amavubi,Adel Amrouche we abona ko Ntwari Fiacre ari umunyezamu mwiza bijyanye n’uburyo akinisha amaguru ye ndetse akaba afite n’imyitwarire myiza.
Aganira n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, Far Post, yagize ati “Akinisha neza amaguru, ni muremure kandi ahindukira neza. Atanga icyizere kuri ba myugariro, imyitwarire ye ni intangarugero kandi ni mwiza cyane mu ikipe ndetse agaragaza ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru”.
Uyu mutoza ukomoka muri Algeria yavuze ko uyu munyezamu ari ejo hazaza ndetse ko ashobora kuzaba umwe mu banyezamu beza muri Afurika. Yagize ati: “Mu by’ukuri ni ejo hazaza, ntabwo ari u Rwanda gusa ahubwo no ku mupira w’amaguru wa Afurika. Usibye tekinike ze n’uburyo akina neza umupira, afite n’imico myiza. Ndababwiza ukuri ko ashobora kuzaba umwe mu bazamu beza muri Afurika”.
Mu minsi yashize nabwo Adel Amrouche aganira na FAR Post yatangaje ko hari amakipe atandukanye yifuza Ntwari Fiacre arimo iyo mu Bufaransa.

Adel Amrouche abona Ntwari Fiacre azaba umwe mu banyezamu beza muri Afurika









