BREAKING

Imikino

Umurundi Sangwe Armel yerekeje muri REG BBC

REG BBC iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2026 muri Basketball, yahaye amasezerano Umurundi, Sangwe Armel, wakiniye amakipe arimo APR BBC.

REG BBC iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2026 muri Basketball, yahaye amasezerano Umurundi, Sangwe Armel, wakiniye amakipe arimo APR BBC.

REG BBC iri mu makipe akomeye mu Rwanda dore ko mu mwaka ushize yasoreje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindwa na APR BBC mu mukino wa gatanu mu ya nyuma ya Kamarampaka.

Mu kwitegura umwaka wa 2026 no gukosora amakosa yagaragaye icyo gihe, yerekeje amaso i Burundi ikurayo abakinnyi beza barimo Sangwe Armel wakiniraga Urunani BBC.

Sangwe yari umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda hagati ya 2019 na 2020, gusa yavuye muri APR BBC yakiniraga mu 2023, ajya gukinira iwabo i Burundi.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu ikomeje kwiyubaka bikomeye, dore ko Sangwe asanze Steve Nsumizi wakinaga muri Remesha BBC.

Aba biyongera kuri Elliot Cole, Frank Kamdoh na Furaha Cadeaux de Dieu bavuye muri Patriots, Musinga Fabrice wavuye muri Espoir BBC na Shema Yves wavuye muri Australia.

Ubuyobozi bw’iyi kipe itozwa n’Umunya-Nigeria, Ogoh Odaudu, buvuga ko intego y’uyu mwaka ari ukwegukana Igikombe cya Shampiyona izatangira tariki ya 24 Mutarama 2026.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts