Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryongereye amasaha yo gukoresha umupaka munini uzwi nka La Corniche, uhuza umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Rubavu mu Rwanda.
Ubusanzwe, umupaka wafungurwaga kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa yine z’ijoro. Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Musanga Erasto, yatangaje ko guhera kuri uyu wagatanu tariki 19 Nzeri 2025, amasaha yo gukoresha uyu mupaka azajya aba kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa sita z’ijoro.
Yagize ati: “Abaturage bose bo muri Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu mujyi wa Goma, bamenyeshejwe ko guhera kuri uyu wa Gatanu, umupaka munini uzajya ukora kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugeza saa sita z’ijoro.”
Guverineri Bahati yasabye abatanga serivisi ku mupaka kubahiriza iri tegeko rishya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko kuva M23 yafata Goma, abakoresha uyu mupaka n’undi muto byiyongereye cyane. Hagati ya 2020 na 2024, abinjiraga ku munsi bari ibihumbi 20, ariko mu 2025 bageze ku bihumbi 43.
Abakoresha uyu mupaka barimo abacuruzi, abaguzi, abakozi, abagenderana n’abajya gutembera ku mpande zombi.