Biravugwa ko Ntwari Fiacre, Umunyezamu w’ ikipe y’ Igihugu Amavubi ashobora kwerekeza mu ikipe ya Yanga yo muri Tanzania
Yanga SC yinjiye mu makipe yifuza umunyezamu Ntwari Fiacre watandukanye na Kaizer Chiefs muri Gicurasi 2025.
Uyu munyezamu w’imyaka 25, ntabwo yagize umwaka mwiza muri iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo kuko ubwo yari ayigezemo avuye muri TS Galaxy, yatsinzwe ibitego 11 mu mikino irindwi.

Ibi byatumye atakaza umwanya ubanza mu kibuga bityo birangira atandukana nayo muri Gicurasi.
Umunyamakuru ukomeye muri Afurika by’umwihariko mu makuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi, Micky Junior, yatangaje ko Yanga iri mu makipe akomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yatangiye guterekeza kuri uyu munyezamu w’umunyarwanda.
Ntabwo ari iyi kipe gusa imwifuza kuko amakuru avuga ko anifuzwa n’andi y’i Burayi ndetse no muri Arabie Saoudite.

Kugeza ubu Ntwari Fiacre ni we muzamu mukuru ubanza mu izamu ry’ Ikipe y’ Igihugu Amavubi.