Umunyarwandakazi Mbera Uwase Melissa ni umwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss New York USA 2025, ritanga umukandida uhagararira Leta ya New York mu rya Miss USA.
Uyu mukobwa uri mu bagize amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma, ategerejwe guhatanira ikama rya Miss New York USA ku wa 15 Kanama 2025.
Ubusanzwe iri rushanwa ritanga umukobwa uhagararira Leta ya New York mu irushanwa ryo gushaka nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umwaka ushize yari ihagarariwe n’uwitwa Marizzaa Delgado.

Marizza Delgado wari uhagarariye New York mu irushanwa Miss USA ntiyagize amahirwe yo kuryegukana gusa yabashije kwinjira muri 20 bitwaye neza.
Aramutse yegukanye ikamba rya Miss New York, Mbera yaba afite umukoro wo guhagararira neza iyi Leta akaba yakwegukana ikamba rya Miss USA iheruka mu 1999 ubwo ryegukanwaga na Kimberly Ann Pressler.
Uyu nawe akaba yari aryegukanye nyuma y’imyaka 20 dore ko bariherukaga mu 1979, ubwo ryegukanwaga na Mary Therese “Tyger” Friel.
Nubwo abakobwa baturuka muri Leta ya New York batakunze kwegukana ikamba rya Miss USA, babitse agahigo k’uko umukobwa wa mbere waryegukanye ariho yaturukaga.
Bwa mbere ubwo hategurwaga irushanwa rya Miss USA mu 1952, ryegukanywe na Jackie Loughery witabye Imana muri Gashyantare 2024 ubwo yari afite imyaka 92, uyu akaba ariwe wa mbere wegukanye iri rushanwa mu mateka yaryo.