Umunyarwanda ukina nka myugariro, Nkulikiyimana Darryl ukinira ikipe y’ u Rwanda Amavubi yerekejemuri Standard de Liège yo mu Bubiligi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Kanama 2025, ikigo cya InterLex Sport gishaka impano z’abakinnyi kikanareberera inyungu zabo cyatangaje ko cyaboneye uyu mukinnyi ikipe nshya.
Mu butumwa cyanyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo cyagize kiti “Komereza aho Darryl Nkulikiyimana kuba winjiye muri Standard de Liège. Amateka mashya aratangiye.”
Uyu mukinnyi washyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe, yari avuye muri FCV Dender EH na yo ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bubiligi.
Nkulikiyimana yageze muri Standard de Liège asangamo mugenzi we ukinira ‘Amavubi’, Hakim Sahabo, wamuhaye ikaze yifashishije urubuga rwa Instagram aramubwira ati “urakaza neza”.

Bivugwa ko kugira ngo Nkulikiyimana azabone umwanya uhagije wo gukina, Standard de Liège iteganya kubanza kumushyira mu ikipe yayo ya kabiri ya Standard de Liège 16 FC, ikazamuzamura na we yamaze kugera ku rwego rwiza.
Uyu mukinnyi w’imyaka 20 ni umwe mu bifashishwa mu mikino y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, dore ko ku nshuro ye ya mbere yahamagawe ari muri Kanama 2025, ubwo Amavubi atozwa na Adel Amrouche aheruka gukina imikino ya gicuti muri Algeria.