BREAKING

AmakuruPolitiki

Umukobwa wa Magufuli ari guhatanira kwinjira mu Nteko nshingamategeko ya Tanzania

Umukobwa wa nyakwigendera John Pombe Magufuli wabaye Perezida wa Tanzania witwa Jesca Magufuli, yinjiye mu ruhando rwa politike ya Tanzania, ibyahamijwe n’uko yagaragaye yiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) mu cyiciro cy’urubyiruko.

Mu matora y’ibanze y’imbere mu ishyaka yabaye ku wa 1 Kanama 2025, ayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa CCM, John Mongella, Jesca yegukanye amajwi 391, aza ku mwanya wa kabiri ku rutonde, inyuma gato y’umudepite ucyuye igihe Ng’wasi Kamani wabonye amajwi 409.

Ibi byabaye intambwe ikomeye kuri Jesca mu rugendo rwo kwinjira mu Nteko, inzira na Se yanyuzemo mu myaka hafi 30 ishize.

Jesca wakuriye i Chato mu Ntara ya Geita, akahakura indangagaciro yabwiye abari aho ati “Narezwe ntoza amahame yo gukunda umurimo, ubunyangamugayo no kwigira. Intego yanjye ni uguharanira gufatanya, ariko cyane cyane kuvugira igihugu cyacu muri politiki, ubukungu n’iterambere.”

John Magufuli yatangiye urugendo rwa politiki mu 1995 ubwo yatorerwaga kuba Depite wa Chato. Yagiye amenyekanira cyane kandi mu mirimo itandukanye yagiye akora muri ministeri zitandukanye, cyane cyane iy’Ibikorwaremezo aho yahawe izina rya The Bulldozer” kubera gushyira ingufu mu mishinga y’imihanda.

Kuva 1995–2015 yayoboye ministeri zikomeye zirimo Iy’ubutaka n’Ubworozi, ndetse n’iy’Ibikorwaremezo, byamubereye intambwe yo kugenwa nka kandida wa CCM mu matora ya 2015. Yatsinze ku majwi 58% agirwa Perezida wa gatanu wa Tanzania mu Ugushyingo 2015, azwiho kurwanya ruswa, kwagura ibikorwa remezo no gushimangira imikorere myiza mu nzego za Leta.

Kwegukana amajwi menshi kwa Jesca mu matora y’urubyiruko rwa CCM biramushyira mu rwego rw’abayobozi bato batanga icyizere bazafasha kuyobora igihugu binyuze mu Nteko. Nubwo ataratorwa ku mugaragaro, urutonde rwa nyuma ruzemezwa n’inzego nkuru za CCM. Gusa imbaraga yerekanye zigaragaza icyizere cye n’umurage w’umuryango we mu bya politiki.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts