Umuhanzikazi Ishimwe Vestine, umwe mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu itsinda rya ‘Vestine na Dorcas’, yasezeranye imbere y’Imana na Idriss Jean Luc Ouédraogowo, mu birori byabereye mu busitani bwa Intare Conference Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025.
Ni umuhango wayobowe na Pasiteri Jackson Mugisha, wahaye ijambo ry’Imana abageni n’abari bitabiriye ibi birori, ashimangira ko urugo nyarwo rugira imbaraga iyo rushingiye ku Mana.
Uyu muhango ukaba wabaye nyuma y’ uko aba bombbi bari babanje gukora umuhango wo Gusaba no Gukwa, na wo wabereye ku Intare Conference Arena mu gitondo cy’ uyu munsi.
Amwe mu mafoto y’ ibyaranze imihango yombi.


