Umuhanzi Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete, amusaba kuzamubera umugore undi nawe ahita abyemera.
Amakuru y’uko uyu muhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yambitse impeta uyu mukobwa nawe usanzwe ari umuririmbyi, yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025.

Mu butumwa bugufi Chryso Ndasingwa yanditse nyuma yo kwambika impeta uyu mukobwa, yagize ati “Naranyuzwe kandi maze gufata icyemezo cyo kumukunda ubuziraherezo.”
Nyuma y’ ubu birori, bikaba biteganyijwe ko aba bombi bazakora ubukwe mu Ugushyingo uyu mwaka
Gatete usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Ndasingwa bari banaherutse guhurira mu ndirimbo zirimo ‘Yanyishyuriye’ na ‘Wera wera wera’.
Ni mu gihe Gatete Sharon na we azwi mu ndirimbo zirimo iyitwa Inkuru nziza n’izindi nyinshi zatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Indirimbo Inkuru nziza ya Sharon Gatete
Reba indirimbo Wahinduye ibihe ya Chryso Ndasingwa