BREAKING

Amakuru

Umuhanzi Chryso Ndasingwa yambitse impeta mugenzi we Sharon Gatete

Umuhanzi Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete, amusaba kuzamubera umugore undi nawe ahita abyemera.

Amakuru y’uko uyu muhanzi umaze kumenyekana mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yambitse impeta uyu mukobwa nawe usanzwe ari umuririmbyi, yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kamena 2025.

Abahanzi Chryso Ndasigwa na Sharon Gatete bari kwitegura kurushinga.

Mu butumwa bugufi Chryso Ndasingwa yanditse nyuma yo kwambika impeta uyu mukobwa, yagize ati “Naranyuzwe kandi maze gufata icyemezo cyo kumukunda ubuziraherezo.”

Nyuma y’ ubu birori, bikaba biteganyijwe ko aba bombi bazakora ubukwe mu Ugushyingo uyu mwaka

Gatete usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na Ndasingwa bari banaherutse guhurira mu ndirimbo zirimo ‘Yanyishyuriye’ na ‘Wera wera wera’.

Ni mu gihe Gatete Sharon na we azwi mu ndirimbo zirimo iyitwa Inkuru nziza n’izindi nyinshi zatumye yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo Inkuru nziza ya Sharon Gatete

Reba indirimbo Wahinduye ibihe ya Chryso Ndasingwa

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts