BREAKING

Imikino

Umufaransa Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda

Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies yegukanye Tour du Rwanda kuri iki cyumweru, tariki ya 2 Werurwe, nyuma y’uko icyiciro cya karindwi ari na cyo cya nyuma gisubitswe kubera imvura n’imihanda yananiraga abasiganwa.

Umufaransa Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda

Ku myaka 31, Fabien Doubey yanditse amateka muri Tour du Rwanda aba Umufaransa wa mbere wegukanye iri siganwa ryatangiye mu 1988. Uyu mukinnyi wo mu ikipe ya TotalEnergies, wari wambaye umwenda w’umuhondo kuva ku munsi wabanje, yatsinze isiganwa akoresheje amasaha 19, iminota 35 n’amasegonda 12, arusha umunya-Eritrea Henok Mulubrhan amasegonda atandatu (6’’) ndetse n’umudage Oliver Mattheis amasegonda cumi n’umwe (11’’).

Tour du Rwanda yasojwe kuri iki cyumweru

Imvura yatumye umunsi wa nyuma ukurwamo

Isiganwa ryasojwe nabi nyuma y’uko icyiciro cya nyuma cyo ku kuri iki cyumweru cyaberaga i Kigali cyatengushywe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’ uyu mugi , maze bituma aka gace k’ umunsi wa nyuma gakurwamo.

Abategura Tour du Rwanda batangaje bati: “Kubera imiterere y’ikirere itari yitezwe, yatumye imihanda igorana gukoreshwa, Perezida w’akanama kemeza ibyemezo mu isiganwa rya UCI yafashe icyemezo cyo guhagarika icyiciro cya nyuma cyari gisigaje kuzenguruka  rimwe.”

Tour du Rwanda yabaga ku nshuro yayo ya 17, ikaba yari yatangijwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025.  Akaba ari irushanwa ryazengurutse intara zose z’igihugu hafi mu migi mikuru yose nka Kigali, Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Huye, Nyanza ndetse na Bugesera.

President Paul Kagame uwo yatangizaga ku mugaragarao Tour du Rwanda2025

Usibye iyi Tour du Rwanda kandi yashojwe uyu munsi, U Rwanda ni na rwo ruzakira shampiyona y’ isi y’ umukino w’amagare izaba muri Nzeli uyu mwaka. Ikazaba  ari inshuro ya mbere ibereye kuri uyu mugabane wa Afurika.

Urutonde rusange rwa Tour du Rwanda 2025

  1. Fabien Doubey (FRA / TotalEnergies) – 19h35’12’’
  2. Henok Mulubrhan (ERY / Eritrea) – +6’’
  3. Oliver Mattheis (ALL / Bike Aid) – +11’’
  4. Milan Donie (BEL / Lotto Development Team) – +12’’
  5. Adria Pericas (ESP / UAE Team Emirates Gen Z) – +25’’
  6. Joris Delbove (FRA / TotalEnergies) – +43’’
  7. Vainqueur Masengesho (RW / Rwanda) – +51’’
  8. Juan Guillermo Martinez (COL / Development Team Picnic PostNL) – +53’’
  9. Awet Aman (ERY / UCI WCC Men’s Team) – +1’02’’
  10. Brady Gilmore (GB / Israel – Premier Tech) – +1’02’’

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts