BREAKING

Imyidagaduro

Uko byari byifashe i Huye mu gitaramo cya Iwacu Muzika

Ibitaramo bizenguruka igihugu bya Iwacu Muzika muri iyi weekend byari bigeze mu karere ka Huye mu majyepfo y’ u Rwanda.

Ibi bitaramo bitegurwa na East Africa Promoters ku bufatanye na MTN, Bralirwa n’ ibindi bigo bitandukanye, icy’ i Huye cyabereye ku kibuga cy’ umupira w’ amagaru cya Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye ku gicamunsi cyo kuri uyu wagatandatu tariki 2 Kanama 2025.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abakunzi ba muzika benshi baturutse muri ako karere, inkengero za ko ndetse na bake bari baturutse i Kigali biganjemo abo mu ruganda rw’ imyidagaduro.

Iwacu na Muzika i Huye yabereye ku ishami rya Kaminuza nkuru y’ u Rwanda

Abahanzi bose uko ari barindwi bafite amasezeano y’ ibi bitaramo muri uyu mwaka bose bitabiriye, ni ukuvuga Bull Doggy, Riderman, King James, Ariel Ways, Kivumbi King, Nel Ngabo ndetse na Juno Kizigenza kandi bose batanze ibyishimo bisendereye ku bafana bari baje kubareba.

Si aba gusa kandi kuko na Kenny Edwin, umuhanzi ukomoka muri aka karere na we yahawe umwanya ngo asusurutse abitabiriye ibi  bitaramo byari byaje iwabo ku ivuko.

Abafana bari benshi ku kibuga cya Kaminuza i Huye

Nk’ uko kandi bimaze kumenyerwa, abashyushyarugamba bari MC Buryohe na Bianca, mu gihe Dj Tricky ari we wavanganga umuziki n’ubundi n’ aho itsinda rya Symphony Band akaba ari ryo ryacurangiraga abahanzi.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika bikaba biteganyikwe ko mu mpera z’icyi cyumweru bizakomereza mu karere ka Muhanga ku wagatandatu, tariki 9 Kanama 2025.

Mu mafoto, irebere uko byari byifashe i Huye

Uturutse i bumoso ni Dj Trick, Bianca na MC Buryohe
Dj Trick ni we uvanga imiziki muri ibi bitaramo

Kenny Edwin yashimishije abo ku ivuko

Juno Kizigenza ni uko yaserutse
Juno Kizigenza
Nel Ngabo hagati n’ itsinda ry’ababyinnyi be

Ariel Wayz

Kivumbi King

Bull Doggy

Riderman

King James yongeye gutaramira ab’ i Huye nyuma y’igihe kinini

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts