Mu ruzinduko arimo mu gihugu cya Hongrie, Minisitiri Olivier Nduhungirehe biteganyijwe ko azanataha ambasade y’ U Rwanda iri I Budapeste, umurwa mukuru w’ iki gihugu.
Minisitiri Nduhungirehe akaba ari muri icyi gihugu cyo mu burayi bw’ Uburasirazuba mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Ni uruzinduko yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 12 Gicurasi 2025.

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko hamwe n’ itsinda ayoboye bazakora ibikorwa bitandukanye, birimo kuganira n’abashoramari bo muri Hongrie kugira ngo bashore imari mu Rwanda no gufungura Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie.
Muri uru ruzinduko kandi Ministri w’ ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungirehe akaba ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire.
Aba Baminisitiri bombi ndetse n’ababaherekeje, mu bikorwa bitandukanye bazasura harimo imihanda yifashishwa mu marushanwa y’imodoka ya Formula One izwi nka ‘Hungaroring’. Akaba ari imihanda iherereye mu gace ka Mogyoród mu bilometero 20 uvuye i Budapest. Ni imihanda ingana na metero 4000, yatashywe mu 1986

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko uru ruzinduko barimo rugaragaza uburyo umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutezwa imbere.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Uyu munsi turi gutaha ambasade y’u Rwanda i Budapest. Ni intambwe ikomeye mu gukomeza guteza imbere umubano wacu.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu biganiro bagiranye n’abo muri Hongrie, byibanze ku gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinye mu myaka ishize. Hakaba hanarebewe hamwe kandi n’andi mahirwe ibihugu byafatanyamo bikayabyaza umusaruro mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi n’ibijyanye no guteza imbere siporo.
Mu bufatanye mu guteza imbere siporo, Minisitiri Nduhungirehe yibukije kandi ko u Rwanda ruzakira Shampiona y’Isi y’amagare muri Nzeri 2025 ndetse rwanatanze kandidatire yo kwakira Formula One.
Minisitiri Nduhungirehe kandi muri icyo kiganiro yongeye kwibutsa ko u Rwanda na Hongrie bifite imyumvire imwe ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo. Imyumvire y’uko byakemurwa binyuze mu biganiro ndetse ko hifuzwa ko u Burayi buzirikana uwo murongo aho kubogama.
U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Budapest, Hongrie, mu Ukuboza 2023. Muri Werurwe 2024, Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura, ashyikiriza Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Hongrie ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ariko yafunguye ibiro, diplomatic office byayo i Kigali muri Kanama 2023.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Minisitiri Nelly Mukazayire bagiriye muri Hongrie , ruje rukurikira izindi ngendo abayobozi bo muri Hongrie na bo bagiriye mu Rwanda nk’urwa Perezida w’iki gihugu, Katalin Novák mu 2023 ndetse n’ urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Péter Szijjártó mu 2021 n’izindi.

