BREAKING

Imibereho Y'Abaturage

U Rwanda rwashyikirijwe amavuriro ngendanwa abiri

Guverinoma y’u Rwanda yashyikirijwe amavuriro abiri agendanwa (mobile clinics) yatanzwe na guverinoma y’U Budage, akaba azifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’ikingira.

Ayo mavuriro yari ari kumwe na za firigo 20 zigezweho zibika inkingo, byose bifite agaciro k’Amayero ibihumbi 327.

Byatanzwe na Aga Khan University Hospital ibarizwa muri Kenya ku nkunga ya Guverinoma y’u Budage ibinyujije muri Banki yabwo Itsura Amajyambere, KfW.

Ni muri gahunda yiswe ‘Team Europe Initiative, ijyanye no kwegereza inkingo, imiti n’ikoranabuhanga mu buvuzi ku bihugu bya Afurika.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Aga Khan University Hospital, Shekar Iyer, yavuze ko iyi nkunga iri mu murongo wo kwirinda ko ibyabaye mu bihe bya Covid-19, ubwo Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko yagowe no kutabona inkingo n’uburyo bwo kuzitaho, byazasubira ku bindi byorezo byatera Isi.

Ati “Tumaze gukorana n’ibigo bya leta n’ibyigenga byo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu guteza imbere serivisi z’ubuzima no kuzigeza kuri bose. Twishimiye ko ibikorwa byacu byagukiye mu Rwanda nk’igihugu kiri gushyira imbaraga mu guteza imbere urwo rwego ndetse twizeye ubufatanye burenzeho.”

Ibi bitaro byigisha bya mbere bikomeye i Nairobi bifite n’amavuriro 53 muri Uganda na Kenya bigatuma biha serivisi abarenga ibihumbi 700 buri mwaka.

Ibyo ni na byo byatumye mu 2022 Guverinoma y’u Budage, itera inkunga ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Karere yifashishije Aga Khan University Hospital bijyanye n’uko igera ku baturage benshi b’Akarere.

Umuyobozi Mukuru muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda ushinzwe ibijyanye n’itembere n’ubutwererane, Philippe Taflinski ati “Byari ukugira ngo hazibwe icyuho cyari mu kubona inkingo, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bigezweho. Ndetse n’u Rwanda rwagaragaje ubushake muri ubwo bufatanye.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko nubwo Covid-19 imaze kugenza make uyu munsi, ibihugu cyane iby’Akarere bihanganye n’ibyorezo nka Marburg na Mpox, ibigaragaza uburyo hakenewe imbaraga mu guhangana na byo n’ibindi bishobora kuza binyuze mu kubakira ubushobozi inzego z’ubuvuzi mu Rwanda no mu Karere.

Umuyobozi mukuru muri ambasade y’u Budage mu Rwanda Philippe Taflinski ushinzwe ibijyanye n’iterambere n’ubutwererane

Mu myaka ishize ubwo bufatanye bwageze kuri byinshi mu gushyiraho ibikorwa remezo byifashishwa mu ikingira, hatangwa doze z’inkingo miliyoni 1,4 kuva mu 2022 ndetse n’ibikorwa by’ubukangurambaga ku ikingira bigera ku baturage miliyoni 3,4 mu gihe abaganga ibihumbi 19 bahuguwe.

U Rwanda rumaze kugira amavuriro agendanwa arenga atandatu afasha Abaturarwanda kugezwaho serivisi z’ubuzima bidasabye ko baza kuzibonera ku bigo by’ubuvuzi.

Umuyobozi uhagarariye Aga Khan University Shekar n’umuyobozi wa RBC basinyana amasezerano y’imikoranire

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Prof. Dr. Claude Muvunyi yavuze ko inkunga u Rwanda rwakiriye igiye kubunganira mu gukomeza kugeza ibikorwa by’ikingira ku baturage bose nta n’umwe usigaye.

Ati “Aya mavuriro agendanwa aje mu bihe byiza cyane aho u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa intego yarwo yo kugeza serivisi z’ubuvuzi ku baturage bose, binyuze mu bukangurambaga butandukanye bugeza izo serivisi aho ziherereye.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Prof.Dr Claude Muvunyi

 

Kuva mu 2020 Guverinoma y’u Budage ibinyujije muri KfW yafashije cyane umuryango w’ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika (EAC) mu guhangana na Covid-19 binyuze mu bigo bitandukanye bya Aga Khan, mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda.

U Rwanda rwahawe frigo 20 zizajya zifashishwa mu gukonjesha inkingo
Imodoka zashyizwemo ibikoresho bitandukanye bizajya byifashishwa mu buvuzi.

Uwo mushinga wakomereje mu guteza imbere gahunda z’ubuvuzi mu guteza imbere serivisi zo gukingira, aho kugeza ubu mu bihugu by’ umuryango w’ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika (EAC) hamaze gutangwa amavuriro agendanwa y’amakamyo 20 n’ibikoresho byayo, firigo 74 zifashishwa mu gukonjesha, ibyumva bikonjesha 21 bikozwe ku buryo bugezweho n’imodoka nto 6 zahariwe ibikorwa by’ubuvuzi.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts