Mu gihe Umuryango w’abibumbye Loni uri guteganya gukora amavugurura atandukanye arimo no kwimurira amashami yayo mu bihugu bitandukanye U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kuba rwaba amahitamo y’ uyu muryango.
Ibi akaba ari nyuma ya gahunda Loni yafashe mu rwego rwo kurwana n’ ibibazo by’ ubukungu bihari muri iki gihe, aho yifuza kwimurira bimwe mu bikorwa byayo aho ikiguzi cy’ ubuzima kidahenze.
Ubusanzwe myinshi mu miryango n’amashami bishamikiye ku muryango w’ abibumbye abarizwa ku cyicaro gikuru cya Loni I New York muri Amerika ndetse n’ I Geneve mu Busuwisi.

U Rwanda rukaba rero rubinyujije mu ibaruwa rwagaragaje ubushake bwo kuba rwaba igicumbi cy’imwe muri iyo miryango n’ibigo bitandukanye Loni yifuza kwimurira mu bindi bihugu.
Ni mu ibaruwa yanditswe na Minisitiri w’ Intebe w’ U Rwanda Dr. Edouard Ngirente ku wa 15 Gicurasi 2025
Muri iyo baruwa yandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa Loni, u Rwanda rugaragaza ko ruri mu mwanya mwiza wo kuba igicumbi cy’inzego mpuzamahanga, ku buryo zakora zidahenzwe, zitekanye kandi zikorera ahantu hazibashisha kuzuza inshingano zazo.

Iyo baruwa ikomeza ivuga ko aho Kigali iherereye hatuma ibasha koroshya ingendo z’indege mu bice by’ingenzi mu karere no ku Isi. Ibyo bikiyongeraho kuba u Rwanda ari igihugu gifite politiki itajegajega, inzego zitanga umusaruro, kandi gitekanye ku buryo bituma ubwo butumwa n’abakozi babaho neza.
Muri iyo baruwa U Rwanda rugira ruti: “Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gutanga ibiro n’ibindi by’ibanze, mu gihe inakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere rirambye by’imiryango ya Loni iri mu Mujyi wa Kigali.”
Mu gihe ubusabe bw’ U Rwanda bwaba bwemewe, i Kigali hakimurirwa ibiro by’ imwe muri iyo miryango, U Rwanda ruvuga ko mu byo rwaha Loni harimo gusonerwa imisoro n’ubudahangarwa ku bakozi b’uyu muryango
U Rwanda mu ibaruwa yarwo rukaba rwasabye Umunyamabanga wa Loni ko yashyiraho itsinda rya tekiniki ryakorera uruzinduko mu Rwanda kugirango haganirwe kuri iyo gahunda.

U Rwanda rutanze ubu busabe muri Loni nyuma y’ igihe kinini mu Rwanda, by’ umwihariko mu mujyi wa Kigali hamaze kumenyerwa nk’ ahantu hizewe ku bw’ umutekano, isuku, ibikorwaremezo na politike y’ igihugu byorohereze abifuza kuhashora imari, kuhatemberera, kuhateguria no kuhakirira ibikorwa, inama n’ imihango itandukanye yo ku rwego mpuzamahanga.